Yishe ihene eshanu mu cyimbo cy’umugore we

Garubanda bakunze kwita Kabigamba w’imyaka 48, yari agiye kwica umugore we, amubuze atemagura ihene eshanu, atorokera muri Uganda.

Umugabo wo muri Gicumbi yabuze umugore we yadukira ihene bari baroye arazica
Umugabo wo muri Gicumbi yabuze umugore we yadukira ihene bari baroye arazica

Garubanda utuye mu Kagari ka Guhanga mu murenge wa Rubaya muri Gicumbi, mu ijoro ryo ku itariki 16 Mata 2017, yashyamiranye n’umugore we.

Byahise bituma uwo umugore amucika kuko yashakaga kumwica. Garubanda abuze umugore we yahise yadukira ihene zari murugo zose arazitemagura, ahita atorokera mu gihugu cya Uganda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya, Nkunzurwanda John yatangarije Kigali Today ko uyu mugabo yari amaze iminsi afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku mitungo.

Akomeza avuga ko uyu mugabo atari ubwambere agaragayeho ibikorwa bibi nk’ibyo kuko n’ubundi ngo yari amaze igihe gito afunguwe muri gereza ya Miyove iri mu karere ka Gicumbi. Yari afungiye icyaha cyo gutema undi mugore akamukomeretsa bikomeye.

Nkunzurwanda avuga ko umutekano w’umugore wa Garubanda urinzwe cyane kuko bafite impungenge ko ashobora kugaruka akamugirira nabi. Bamaze gushyiraho amarondo banasaba abaturage gutanga amakuru igihe babonye uwo mugabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

harya ubwo abazi amategeko icyaha kimuhamye yahanishwa iki?

niyibizi yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

Nimba bishoboka ubuyobozi bumuhe abamucungira umutekano,nk’umwe kumanwa na 3 barinda uwo mugore n’abana uwo mwicyanyi atazamwambura ubuzima kuko burahena

iranzi Salim Ahmed yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka