Gaz yaturikiye ku Gisozi ikomeretsa abantu 10, barindwi bararembye

Icupa ryuzuye Gaz ryaturikiye mu gikoni gitegurirwamo amafunguro abantu bagura batambuka(take away), mu nyubako yitwa ’Companion House’ mu gakiriro ka Gisozi.

Ababonye iyi mpanuka iba bavuga ko yakomerekeje nibura abantu 10 barimo barindwi barembeye mu bitaro i Kanombe, ndetse ngo hashobora no kuba hari abitabye Imana.

Ikigo cy’Itangazamakuru cya RBA cyatangaje ko iyi mpanuka ya Gaz yabaye ahagana saa yine za mu gitondo ku Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021, ikaba ngo yatewe n’uko icupa ritari rifunze neza.

Umwe mu barokotse iyo mpanuka yagize ati "Numvise ikintu giturika mbona umuntu abaye nk’ugurukanywe n’umuyaga, mbona abandi imyenda yabahiriyeho babazanira indi, abandi batega moto bihuta bajya kwa muganga".

Mugenzi we avuga ko yabonye inkomere hasi ku butaka zatakaga zisaba amazi yo kunywa, bakaba barimo abavuyeho uruhu, umubiri wabaye nk’uw’abazungu.

Aho impanuka yabereye byinshi mu byari bihari byangiritse
Aho impanuka yabereye byinshi mu byari bihari byangiritse

Hari n’inkomere umunyamakuru wa RBA yasuye ku bitaro, zivuga ko uwavuye kugura Gaz bamurebaga, nyuma y’igihe gito akaba ari bwo iyo Gaz yaturitse, bagakeka ko yaba atari azi kuyifunga.

Umuganga mu bitaro by’i Kanombe byakiriye abakomeretse, Dr Muderevu Alexis na we akomeza agira inama abakoresha Gaz kuyifunga neza, kandi ko mu gihe ituritse umuntu yajya ahita aca bugufi cyangwa akaryama hasi, kuko ifunguka izamuka igafata umuntu uhagaze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, akomeza avuga ko icyumba cyarimo Gaz muri iyo resitora iri ku Gisozi na cyo ubwacyo ari gito, gifunganye(nta dirishya), kandi ngo cyakorerwagamo ibintu byinshi.

Ati "Ni icyumba cya metero enye kuri eshatu, harimo igikoni na resitora, kubera ubushyuhe bwari buhari kandi icupa rya Gaz ririmo kuva, ni byo byongereye ubushyuhe bikomeretsa abantu".

Imbangukiragutabara zihutiye kuhagera
Imbangukiragutabara zihutiye kuhagera

Umuvugizi wa Polisi avuga ko muri iyi minsi Polisi irimo kugenzura ibikoni by’abantu na resitora bikoresha Gaz, kugira ngo barebe niba bazi kuyikoresha, ariko abagurisha Gaz na bo bagasabwa kujya babanza kwigisha abakiriya babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abantu bagomba kwirinda gushyira amacupa ya gaz ahantu hafunganye cyane kandi bakagenzura niba icupa rifunze neza murakoze.

Mediatrice yanditse ku itariki ya: 10-05-2021  →  Musubize

Aya macupa ya gaz bacana hejuru agomba gukurwa ku isoko ! Nko muri kenya barayaciye! Ateza impanuka ubu ubwo ntamutegetsi urabivuga kandi ukomeye bizakomeza kwica abantu mpaka!!!!

Luc yanditse ku itariki ya: 10-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka