Gakenke: Inkuba ikubise batandatu bari mu masengesho, bane bahasiga ubuzima

Abantu batandatu bari mu masengesho mu Kagari ka Mbirima mu Murenge wa Coko, Akarere ka Gakenke, bakubiswe n’inkuba, bane bahita bitaba Imana.

Byabaye ahagana saa cyenda z’igicamunsi ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, abo baturage batandatu bakaba bari ku musozi witwa Buzinganjwiri basenga, ari na ho inkuba yabakubitiye.

Bibiliya n'ibikapu bari bitwaje
Bibiliya n’ibikapu bari bitwaje

Abatuye muri ako gace baganiriye na Kigali Today, bavuze ko aho inkuba yakubitiye abo baturage bari mu masengesho, bahasanze Bibiliya n’ibikapu bari bitwaje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, avugana na Kigali Today kuri iyi nkuru, yagize ati “Ntabwo hemewe ariko bakunda kuhasengera, abaturage bakaba bavuga ko abo bahagiriye ikibazo ari abayoboke ba ADEPR. Birakekwa ko bashobora kuba bahasengeraga, gusa ntibiremezwa biracyakurikiranwa”.

SP Mwiseneza yasabye abaturage kubahiriza inama bagirwa zo kwirinda ibiza, asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kurushaho gukangurira abaturage kubahiriza izo nama bagirwa, asaba kandi abaturage gusengera ahantu hemewe.

Aho inkuba yabakubitiye ku musozi wa Buzinganjwiri ahari hatuye Umwami. Icyo giti ngo ni ikimenyetso bamwibukiraho
Aho inkuba yabakubitiye ku musozi wa Buzinganjwiri ahari hatuye Umwami. Icyo giti ngo ni ikimenyetso bamwibukiraho

Ati “Birabujijwe, nta bantu bemerewe gusengera ku musozi cyangwa mu buvumo, cyangwa mu rugo rw’umuntu. Abantu bagomba gusengera ahantu hazwi hari insengero zemewe, ntabwo turemeza ko basengaga, iperereza rirakomeje”.

Babiri barokotse muri abo batandatu boherejwe ku bitaro bya Ruli kugira ngo bitabweho n’abaganga , imirambo y’abitabye Imana na yo ikaba yajyanywe mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Aba bantu bajye basengera mu nsengero kdi nazo bitabire gushyiraho imirindankuba. RIP

Sabrina yanditse ku itariki ya: 17-02-2024  →  Musubize

Muri iyi minsi bigaragara ko abantu bakomeje guhitanwa n’inkuba ahanini kubera ko batubahiriza amabwiriza yo kwirinda ibi byago.
Abantu muri rusange bakwiye kumva ko nta na rimwe baba bafite ubudahangarwa igihe imvura igwa Kandi irimo imirabyo n’imihindagano y’inkuba. Amabwiriza yatanzwe ni ukwihutira gushaka inyubako yo kugamamo bikaba byiza kurushaho
igihe hari imirindankuba.
Kugama munsi y’ibiti kimwe no kuba ahitaruye hasumba ibihakikije cg kuba mumazi inkuba zikubita ni ukwikururira ibyago

Adrien yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Indyadya zakubiswe nyine

Alias yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Tujye tumenya ko Imana itumva abantu bose bayisenga.Urugero,muli Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva abanyabyaha.Abandi itumva ni abantu basenga mu buryo budahuye nuko bible ivuga.Urugero ni abasenga imana y’ubutatu (data,mwana na mwuka wera).Nyamara bible ivuga ko imana ari imwe gusa yitwa Yehova (se wa Yezu).

kirenga yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Ntabwo Ari I ruri Gusa ahubwo muri iyi minsi nyuma yo gukwirakwiza amashanyarazi muri Gakenke inkuba zitumereye nabi mudukorere ubuvugizi hagire igikorwa muburyo bwo kugabanya izi pfu zabantu uko imvura iguye Niko iri gusiga inkuba zishe abantu .

Emmanuel Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Ntabwo Ari I ruri Gusa ahubwo muri iyi minsi nyuma yo gukwirakwiza amashanyarazi muri Gakenke inkuba zitumereye nabi mudukorere ubuvugizi hagire igikorwa muburyo bwo kugabanya izi pfu zabantu uko imvura iguye Niko iri gusiga inkuba zishe abantu .

Emmanuel Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Inkuru ibabaje cyane.Tekereza ko barimo gusenga Imana!!Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.

butuyu yanditse ku itariki ya: 15-02-2024  →  Musubize

Aba bagiye mw’ijuru

Ale yanditse ku itariki ya: 15-02-2024  →  Musubize

Nugukora ubukangurambaga kuby’inkuba

Rukundo sabin yanditse ku itariki ya: 15-02-2024  →  Musubize

Imana nikina wasanga Ari indyadya zakubiswe n’inkuba kuko inshuro nyinshi harabajyayo bagasambanirayo

Mucoma yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Imana nikina wasanga Ari indyadya zakubiswe n’inkuba kuko inshuro nyinshi harabajyayo bagasambanirayo

Mucoma yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Sawa nyine, ngo basambanaga ntanisoni, wowe se aho usambanira ko itaragikubitirayo. Uri kigarasha kurulimi ndakugaye

Sawanyine yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka