Fuso yikoreye amabuye yabuze feri irenga umuhanda yinjira mu nzu (Amafoto)

Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yamanukaga mu muhanda wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali yikoreye amabuye, yabuze feri igwa munsi y’umuhanda hejuru y’inzu.

Iyo Fuso yari yikoreye amabuye ibura feri irenga umuhanda igwa hejuru y'iyo nzu irayisenya
Iyo Fuso yari yikoreye amabuye ibura feri irenga umuhanda igwa hejuru y’iyo nzu irayisenya

Iyo mpanuka yabaye mu ma saa tatu za mu gitondo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017, yabereye mu muhanda umanuka, urenze ku kigo nderabuzima cya Kinyinya.

Ababonye iyo mpanuka iba bavuga ko yatewe no kuba iyo kamyo yabuze feri. Umushoferi wari uyitwaye ngo yabanje kurwana nayo agonga ipoto y’amatara yo ku muhanda ariko ntiyahagarara.

Iyo kamyo ifite puraki RAB 175R, yahise ikomeza irenga umuhanda, igwa munsi yawo hejuru y’inzu irayisenya, yinjiramo imbere.

Iyo kamyo mbere yo kurenga umuhanda yabanje kugonga ipoto y'amashanyarazi yo ku muhanda
Iyo kamyo mbere yo kurenga umuhanda yabanje kugonga ipoto y’amashanyarazi yo ku muhanda

Ku bw’amahirwe ariko iyo nzu nta bantu bari bayirimo. Abari hafi bahise bakora ubutabazi bakuramo umushoferi byagaragaraga ko atakomeretse inyuma. Bahise bamujyana mu kwa muganga.

Insinga z'amashanyarazi zahise zijya mu muhanda
Insinga z’amashanyarazi zahise zijya mu muhanda
Abantu bahise baza gutabara
Abantu bahise baza gutabara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka