Video: Colonel Stella Uwineza yasobanuye impamvu yamuteye kujya mu gisirikare

Colonel Stella Uwineza, mu kiganiro yatanze ku wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2024 ku munsi Mpuzamahanga w’Umugore, yavuze ku rugendo rwe rwo kujya mu gisirikare.

Colonel Stella Uwineza
Colonel Stella Uwineza

Colonel Stella Uwineza yavuze ko abarizwa mu Ngabo z’Igihugu zirwanira mu Kirere, akaba yaragiye mu gisirikare biturutse ku biganiro bahabwaga n’abasirikare ubwo bari mu Itorero ry’Igihugu bakirangiza amashuri yisumbuye.

Ati “Nkirangiza amashuri yisumbuye twari mu ngando, batuganiriza kuri gahunda zitandukanye za Leta. Twaganiriye n’inzego z’igisirikare. Nkunda cyane Ibiganiro twagiranye n’abasirikare, hari harimo abagabo n’abagore. Mu gihe cy’ingando twakoraga ingando twambaye impuzankano za gisirikare numvise ko uwo mwenda ntawukuramo. Ingando zagiye kurangira nafashe icyemezo cyo kujya mu gisirikare.”

Colonel Uwineza yakomeje avuga ko nyuma yo gufata icyemezo cyo kwinjira mu gisirikare yoherejwe kwiga hanze ibijyanye na ‘Electrical Engineering’ abirangiza abona n’ipeti rya Lieutenant.

Colonel Uwineza yavuze ko guhabwa amahirwe nk’umukobwa byamufashije gukabya inzozi yari afite, kandi ageze mu gisirikare yitwara neza.

Ati “Uyu munsi twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore nanjye ndi Colonel w’umugore, ufite inshingano z’akazi ndetse n’iz’umuryango.”

Colonel Uwineza arubatse, afite umugabo utari umusirikare akaba afite n’abana.

Ati “Ni inshingano zitoroshye, kuzinoza zose. Ikidufasha ni ubushake n’ishyaka n’ubuyobozi buduha amahirwe hagendewe ku byo dushoboye.”

Colonel Uwineza yashishikarije ababyeyi gushyigikira abana babo mu mpano zabo zitandukanye kugira ngo bagere ku nzozi zabo.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Richard Kwizera/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka