Biyemeje kutarebera ibiteza umutekano muke muri Afurika

Abasirikare bakuru, abashakashatsi, abarimu n’impuguke mu bya politiki n’umutekano bari bateraniye mu ishuri rikuru ry’igisirikare cy’u Rwanda (RDF Command and Staff College) riri i Nyakinama muri Musanze, biyemeje kutarebera ibiteza umutekano muke muri Afurika.

Minisitiri w'Ingabo Gen James Kabarebe ni we wasoje ibi biganiro byari bimaze iminsi itatu
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe ni we wasoje ibi biganiro byari bimaze iminsi itatu

Babitangaje mu muhango wo gusoza ibiganiro by’iminsi itatu byavugaga ku bibazo by’umutekano wa Afurika muri iki gihe, byasojwe kuri uyu wa gatatu tariki 17 Gicurasi 2017 .

Maj. Prince Tandoh wo mu ngabo z’Igihugu cya Ghana wari muri ibyo biganiro, yavuze ko muri byinshi bigiyemo havuyemo kuba batagomba kurebera ibibazo by’umutekano muke.

Yagize ati “Hano twahahuriye turi abantu bakomoka mu bihugu bitandukanye. Tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twahigiye dufasha ibihugu byacu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke.”

Lt Col H Chilengo wo mu Ngabo za Malawi
Lt Col H Chilengo wo mu Ngabo za Malawi

Lt Col H. Chilenga waje aturuka mu ngabo za Malawi yongeyeho ko ubunararibonye basangiye muri ibi biganiro, bwabaye ingirakamaro mu gutuma hafatwa ingamba zo kurwanya ibibazo by’umutekano muke bigaragara ku mugabane w’Afurika.

Ati “Ikibazo cyo kurwanya iterabwoba, ibiyobwabwenge cyangwa icuruzwa ry’abantu ntabwo kireba umuntu ku giti cye ahubwo kireba abantu bose. Gisaba ubufatanye bw’ibihugu bitandukanye”.

Uretse aba basirikare bo mu bihugu by’amahanga bafashe ingamba zo kutarebera ibihungabanya umugabane wa Afurika mu by’umutekano, n’igisirikare cy’u Rwanda cyiyemeje kubera abandi urugero mu kubungabunga umutekano wa Afurika n’ahandi.

Lt Col Joseph Ndayishimiye ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda (RDF), yashimangiye ko guhangana n’ibibazo by’umutekano muke byugarije Afurika n’isi muri rusange bishyizwe imbere n’igisirikare cy’u Rwanda.

Lt Col Joseph Ndayishimiye wa RDF
Lt Col Joseph Ndayishimiye wa RDF

Gen. James Kabarebe Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda wasoje ibyo biganiro, yashimiye ababyitabiriye anabaha umukoro wo kuzabyaza umusaruro ubumenyi n’ubunararibonye bahakuye.

Yagize ati “Ndizera neza ko umusaruro wari utegerejwe wagezweho. Niyo mpamvu ngira ngo nshimire ababiteguye ndetse n’ababikurikiranye”.

Yanasabye kandi ko ubumenyi n’ubunararibonye basangiye, byazagezwa no mu bihugu byabo, ku buryo Afurika bayishakira umutekano uhamye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biraruhije ko muli AFRIKA hagira umutekano.Impamvu nuko Afrika ihora mu bibazo.Ubu tuvugana,ibihugu byinshi by’Afrika biri mu ntambara (civil war):Somalia,Libya,Mali,Central African Republic,DRC,Burundi,etc...Mu isi nshya dusoma muli 2 Peter 3:13,nibwo abantu bazarokoka ku munsi w’imperuka bazagira amahoro.
Uretse n’amahoro,ntibazongera gupfa,ntibazongera kurwara,gukena,kurwana,etc...(Revelations 21:4).Niyo mpamvu YESU yasize adusabye "gushaka ubutegetsi bw’imana",aho kwizera abayobozi b’iyi SI (Matayo 6:33;Zaburi 146:3,4).Mu myaka mike iri imbere,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu (Daniel 2:44),noneho YESU abe ariwe utegeka ISI kuko abantu byabananiye gutegeka neza (Revelations 11:15).
Mujye mwizera ibyo Bible ivuga,kuko nta na rimwe imana ishobora kutubeshya.UBUHANUZI bwa Bible buzaba nta kabuza kandi ntabwo ari kera.Dushake ubwami bw’imana,aho kwishakira gusa ibyisi.Abantu bose bibera mu byisi gusa,imana ibafata nk’abanzi bayo,bityo izabarimbura ku munsi w’imperuka uri hafi (Yakobo 4:4;Yeremiya 25:33).

NYOMBAYIRE Michel yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka