Bisi ya RITCO yavaga Rubavu ihiriye mu nzira
Imodoka itwara abagenzi ya sosiyete RITCO yavaga mu Mujyi wa Rubavu yerekeza i Kigali ifashwe n’inkoni y’umuriro igeze muri Gakenke irakongoka ariko nta mugenzi ukomerekeyemo.
Iyo mpanuka ibereye mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2018.
Abagenzi bari muri iyo modoka ngo bumvise umushoferi abasaba gusohoka biruka, nyuma y’uko arabutswe ko muri moteri hari hatangiye kuvamo umuriro.
Imizigo y’abagenzi yakuwemo ari mizima, kuko imodoka yahiye igice cyo hejuru, icyo hasi kirimo n’amapine kigasigara ari kizima.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Burya haguma ubuzima, naho ibintu bishakwa nabazima.. gusa Imana ishimwe kandi nuwo mu driver yakoze akazi gakomeye atabara abagenzi kuko ntiya juyaje.. thx a lot,!
Ibintu n’ibishakwa, iyo bisi nishye, igikuru nuko bantu bakize iyo mpanuka. Imana ihimbazwe rwose.
Ibintu n’ibishakwa, iyo bisi nishye, igikuru nuko bantu bakize iyo mpanuka. Imana ihimbazwe rwose.
Nubwo ari igihombo kuri Leta yacu Imana ishimwe ubwo ntawuhasize ubuzima
Imana ishimwe ko ntawe uhiriyemo