Abuzwa umutekano n’abaturanyi be bamushinja ko aroga
Umukecuru utuye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi avuga ko hari abantu akeka ko ari abaturanyi be bamubujije amahwemo, nijoro ntabashe gusinzira.
Uwo mukecuru ufite imyaka 55 y’amavuko, aba mu nzu isakaje amabati. Ayibanamo n’abana babiri umwe uri mu kigero cy’imyaka 10 n’undi w’imyaka ibiri.
Avuga ko abantu ataramenya bahengera nijoro yaryamye bagatera amabuye ku nzu ye, ntabashe kuryama atekanye.
Mu ijoro ryo ku itariki 29 Gicurasi 2017 ngo byarushijeho gukaza umurego ku buryo ngo bateye amabuye, amabati asakaye inzu ye agatoboka.
Ahamya ko abamutera amabuye ari abaturanyi be babuze uko bamufungisha bakaba bashaka kumumenesha.
Uwo mukecuru yemeza ko guterwa amabuye hejuru y’inzu byatangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2017, ubwo umwe mu baturanyi be yamushinjaga kumurogera inkoko zapfuye n’umwana warwaye ariko akaza gukira.
Icyo gihe ngo uwo muturanyi we yagiye kumurega mu buyobozi, bujyana uwo mukecuru bumufunga ijoro rimwe agaruka mu rugo.
Uwo mukecuru uvuga ko yarekuwe kuko Polisi y’igihugu ikorera muri ako gace yasanze ibyo aregwa bidafite ishingiro,
Agira ati "Ni inshuro ya gatanu bantera amabuye. Njya mu buyobozi kurega, abaturanyi bakankurikira bagahita bavuga ko ndoga."
Abaturanyi b’uwo mukecuru bavuga ko ari umupfumu. Ntibahakana ko urugo rwe rurara ruterwaho amabuye ariko bavuga ko atari bo bayatera,nk’uko uwitwa Ndagijimana Jean Claude abivuga.
Agira ati "Aduhutera ibintu hejuru y’inzu bugacya umuntu yarabiranye. Ubanza ibyo ari byo byamuteye ubwoba, akitera amabuye".
Umuyobozi w’Akagari ka Ruyenzi, Rwandenzi Epimaque yemeza ko uwo mukecuru afite umutekano muke kandi awutezwa n’abaturanyi be batabanye neza.
Agira ati "Ubundi uburozi ntawabuhamya ubundi bwemezwa na muganga kandi ntawe araroga ngo apfe."
Uwo mukecuru yagejeje ikibazo cye ku muyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Aimable Udahemuka maze amushinganisha mu baturage no ku buyobozi ababwira ko ntawe ugomba kumubuza umutekano.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
amabuye yo areze muri runda natwe mu mudugudu wa musebeya(ahobakunda kwita murugunga) ntawukiryama amabuye arara vuzubuhuha hejuru yinzu turasaba amarondo koyakurikirana abobatesha mutwe
Umezute ben
twishimira ibitekerezo byiza utanga uwomukecuru bashinza amarozi niyihangane bibahope
Ubukoko ubuyobozi bwakuye abanyarwanda murujijo rw’ikibazo cyuwo mukecuru . murakoze kutugezaho amakuru meza nkayo .
Yewe ibyo birenze pe kubeshyera umuntu ko aroga kd batabumufatanye gusa bage bacisha make kko urucira mumaso rugatwara nyoko buriya aragutera amabuye ejo niwe bazayatera isi sisakaye
Nibasigeho kubuza abobana umutekano babatera ihungabana ko ntawe yiciye baramuziza iki kko police nikurikirane icyo kibazo irengere utwo twana kbs