Bamusanze mu ishyamba rye yapfuye bikekwako yishwe n’abajura

Umugabo witwa Nzirinda Mathias wo muri Musanze bamusanze mu ishyamba rye yapfuye bikekwa ko yishwe n’abagabo batatu yabuzaga kumutemera ishyamba.

Abavandimwe n'inshuti Nzirinda yari afite bahuriye iwe bafata mu mugongo abana asize
Abavandimwe n’inshuti Nzirinda yari afite bahuriye iwe bafata mu mugongo abana asize

Urupfu rwa Nzirinda rwamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki ya 08 Ukwakira 2016. Bamwe mu basanze umurambo wa nyakwigendera mu ishyamba bavuga ko yaba yishwe anizwe n’abagabo batatu barimo batema ibiti mu ishyamba rye ; nkuko uwitwa Twizerimana Jean Damascene abisobanura.

Agira ati "Hari abana bari mu ishyamba babonye abagabo batatu birukankana ibiti nyuma bageze aho byatemwaga basanga nyir’iryo shyamba araharyamye yashizemo umwuka nibo bahuruje abaturage bahageze basanga yapfuye maze bahita bamujyana mu bitaro kugira ngo akorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe."

Uwo murambo bahise bawujyana mu bitaro bya Ruhengeri kuwukorera isuzuma. Ariko ngo basanze nta gikomere ufite ku mubiri ; nkuko Manzi Jean Pierre uyobora umurenge wa Cyuve, Nzirinda yari atuyemo, abisobanura.

Agira ati "Umurambo wa Nzirinda wajyanwe mu bitaro nta gikomere ufite niho abantu bamwe bahereye bavuga ko nta mirwano yabaye hagati ye n’abo bajura."

Akomeza avuga ko mu iperereza bashakishije abo bagabo bari bamubereye mu
ishyamba batema ibiti bye ariko ngo bamaze gufata ukekwa umwe.

Agira ati "Umwe muri abo bagabo batatu bashinjwa urupfu rwe yatawe muri yombi agerageza gutorokera mu gihugu cya Uganda ahita ashyirwa mu maboko ya polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Musanze."

Nzirinda yitabye Imana afite imyaka 58 asize abana b’abakobwa batanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Izo nkozi zikibi ubu zambutse ugnda muhane amakuru na ugnda muzigarure doreko ugnda zayigize gereza y’ibyishimo

Kabanda yanditse ku itariki ya: 10-10-2016  →  Musubize

Nukuri Imana izahana benshi!

Uwihoreye Gabriel yanditse ku itariki ya: 10-10-2016  →  Musubize

Mugarure igihano cyo kwicwa. Kudakubita imbwa byorira imisegs

simbi yanditse ku itariki ya: 9-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka