Bafunzwe bakekwaho gushaka kwica umukecuru bashinja kuroga

Abantu 13 bo muri Musanze bari mu maboko ya Polisi y’igihugu bakekwaho gushaka kwica umukecuru bakekaho kuroga abantu.

ACP Bertin Mutezintare aganira n'abaturage b'Umurenge wa Gataraga ku bibi byo kwihanira no kwigomeka
ACP Bertin Mutezintare aganira n’abaturage b’Umurenge wa Gataraga ku bibi byo kwihanira no kwigomeka

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Musanze ihamya ko abo baturage, bo mu Murenge wa Gataraga, bashatse kwica uwo mukecuru mu ijoro ryo ku itariki ya 05 Ugushyingo 2016.

Polisi ikomeza ivuga ko abaturage bashatse kwica uwo mukecuru ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Gataraga hamwe na Polisi barahagoboka ntacyo barakora.

Uwo mukecuru bamuzizaga ko ngo yaba ariwe waroze umugabo ufite imyaka 31 y’amavuko, wari witabye Imana.

Polisi ifatanyije n’ubuyobozi baburijemo igitero cy’abo baturage maze abo baturage badukira imodoka y’umuyobozi w’Umurenge wa Gataraga bayimenagura ibirahuri.

Ibyo byatumye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude n’inzego z’umutekano zikorera muri iyo ntara bagirana inama n’abaturage bo mu Murenge wa Gataraga, mu rwego rwo kwamagana icyo gikorwa, tariki ya 08 Ugushyingo 2016.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude yihanangiriza abaturage b'umurenge wa Gataraga muri Musanze ku muco mubi badukanye w'urugomo
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude yihanangiriza abaturage b’umurenge wa Gataraga muri Musanze ku muco mubi badukanye w’urugomo

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Bertin Mutezintare yamaganye imyitwarire abo baturage bagaragaje.

Agira ati “Nta muntu n’umwe wemereye kwihanira mu Rwanda ahubwo mu gihe hari ikibazo mwabimenyesha ubuyobozi bukabafasha mu kugikemura.”

Akomeza yibutsa abo baturage ko ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe babireka maze abasaba kutabinywa no kutabicuruza ahubwo bagatanga amakuru y’ababikora.

Guverineri Musabyimana yabwiye abo baturage ko badakwiye kwishyiramo ko umuntu wese wapfuye urupfu rw’ikirago aba yarozwe.

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Gataraga bijeje ubuyobozi ko batazasubira kwigomeka no kwihanira umuntu wese bakekaho icyaha kubera ko bo batemerewe gutanga ibihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndashimira buri wese wagize uruhari mu gutabara uwo mukecuru.Urukundo nirwogere! par Nzabonimpa

Nzabonimpa yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

Abashinzwe umutekano tubarinyuma dutanga amakuru ku gihe kandi yukuli
abagize uruhali muli iki gikorwa batarafatwa twiyemeje kubashikiriza inzego zu mutekano mu gihe tubabonye
guhishira non

ndengejeho diogene yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

Imana ikomeze irinde uwo mukecuru mbonereho nogushima urwego rwa police rugira ubwitange mugutabara murakoze gusa nanjye ntuye muri uwomurenge.

Hagenimana yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka