Arashinjwa ubufatanyacyaha mu kwica umugabo we bakamutaba mu nzu

Umugore witwa Ntakobatagize Violette w’imyaka 27 w’i Cyanya mu Murenge wa Kigarama i Kirehe arashinjwa gufatanya n’umuturanyi bakica umugabo we bakamutaba mu nzu.

Muhire Frorbert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama yatangarije Kigalitoday iby’urupfu rwa Nkeshumugabo Janvier w’imyaka 31, umugabo wa Ntakobatagize Viollette avuga ko bari bamaze ibyumweru bitatu baramubuze.

Yagize ati “Hari hashize ibyumweru bitatu Nkeshumugabo abuze, ni umugore we Ntakobagize wamugambaniye afatanyije n’umuturanyi we Nsengimana Jean de Dieu, bamwicira mu nzu y’uwo mugabo (Nsengimana).”

Yongeyeho ko “Bari bafitanye amakimbirane kuko bari bamaze igihe batabana. Mu minsi ishize ubwo umugabo yari yarahunze umugore, ni bwo umugore yahamagaye umugabo we ngo nagaruke mu rugo nta kibazo.”

Yakomeje avuga ko Nkeshumugabo yagarutse mu rugo nk’uko yari abisabwe n’umugore we, mu gihe aje amujyana kwa Nsengimana kuko bari bafitanye isiri ryo kumwica. Ngo mu ma saa tanu z’ijoro bamugiriye inzoga baramusindisha baramwica bahita bamutaba mu nzu.

Muhire avuga ko kugira ngo babimenye, ushinzwe amakuru mu mudugudu yibwe ibishyimbo, mu gushakisha bajya no kwa Nsengimana kuko basanzwe bamuziho ubujura, ngo bageze iwe bumva ibintu binuka bamubajije ibyo binukira iwe abasubiza ko ari ihene bagira amakenga barinjira baracukura basanga ni Nkeshumugabo utabyemo.

Bahise babimenyesha inzego zishinzwe umutekano bafata abo bakekaho ubugizi bwa nabi (Nsengimana na Ntakobatagize) bajya kubafungira kuri Sitasiyo ya Police ya Kigarama, nyuma batumiza imiryango ya Nkeshumugabo ituye mu Murenge wa Musaza baramushyingura.

Ntakobatagize aremera icyaha cyo kwica umugabo we akavuga yafatanyije na Nsengimana aho yari yamwemereye igihembo cy’amafaranga ibihumbi 100 ngo amwice.

Abaturanyi bavuga ko uwo mugore yarangwaga n’ingeso mbi akabyara n’abana hanze akabitirira umugabo, dore ko bari bafitanye abana 3 ariko umugabo akemera umwana umwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Muhire Frorbert, asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, igihe icyo babonye icyo ari cyo cyose kitagenda ubuyobozi bukagikemura kandi buri muntu akaba ijisho rya mugenzi we.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasizuba, IP Emmanuel Kayigi, yanenze abaturage batatanze amakuru ku gihe kuri ubwo bwicanyi. Ati "Ntibikwiye ko muntu yicwa nk’agasimba."

Na we yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari icyo babonye gishobora guhungabanya umutekano.

Abakurikiranweho iki cyaha bahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ku wica umuntu abigambiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka