Arasaba ubufasha nyuma yo guhisha inzu n’ibiyirimo byose

Twizerimana Thomas utuye mu mujyi wa Musanze arasaba ubufasha nyuma yo guhisha inzu n’ibiyirimo bibarirwa muri miliyoni 50 RWf.

Polisi yahise itabara izimya umuriro wari wibasiye iyo nzu ariko nta cyarokotse mu byari birimo
Polisi yahise itabara izimya umuriro wari wibasiye iyo nzu ariko nta cyarokotse mu byari birimo

Inkongi y’umuriro yafashe urugo rwe ruherereye mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, mu ma saa saba z’amanywa ku itariki ya 15 Ukuboza 2016.

Mu gihe cy’iyo nkongi, Twezerimana avuga ko atari ari iwe mu rugo. Umugore we n’abana nabo ntibari bari bahari.

Agira ati “Sinabona uko mbivuga kuko iriya nkongi y’umuriro yabaye ntari mu rugo gusa ndakeka ko yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.”

Uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko yakomeje avuga ko ntacyo yabashije kuramura mu nzu ye usibye imyenda yari yambaye.

Ati “Byose byatikiriye mu nzu birashya birakongoka ntacyo nsigaranye ubu ikinteregereje ni ugucumbika hamwe n’umuryango wanjye w’abana batandatu.”

Twizerimana wahishije inzu n'ibiyirimo arasaba ubufasha
Twizerimana wahishije inzu n’ibiyirimo arasaba ubufasha

Iyo nzu n’ibyahiriyemo, Twizerimana avuga ko bifite agaciro kagera kuri miliyoni 50RWf.

Akomeza asaba ubufasha uko bwaba bumeze kose kuko nta kindi kintu asigaranye mu byo yari atunze mu nzu ye.

Ababonye iyo nkongi bahamya ko yari ifite ubukana kuko babanje gushyiraho akabo bawuzimya ariko ukananirana. Imodoka ya polisi izimya umuriro nayo yahageze icubya umuriro ariko ntihagira ikirokoka.

Mbere yuko Polisi itabara abaturage babanje kuzimya iyo nkongi ariko ibarusha imbara
Mbere yuko Polisi itabara abaturage babanje kuzimya iyo nkongi ariko ibarusha imbara

Rwabugande Benoni, uyoboye by’agateganyo Akarere ka Musanze kubera ko umuyobozi w’Ako karere n’abamwungirije bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirirano ya 14, yihanganishije umuryango wagezweho n’iyo nkongi y’umuriro.

Agira ati “Ibi byabaye abaturage bakwiye kubikuramo isomo ko mu gihe cyose bafite ibintu by’agaciro bagomba kubishinganisha kugira ngo birinda ko byagerwaho n’impanuka iyariyo yose ikabateza igihombo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka