Afunzwe akekwaho gutema inka y’umuturanyi

Nzayisenga Sylvestre, w’imyaka 23 utuye mu Murenge wa Boneza muri Rutsiro afuzwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayove akekwaho gutema inka y’umuturanyi bahoraga baterana amagambo.

Uyu musore usanzwe aragirira inka uwitwa Makeri arakekwaho gutema umutsi w’ukuguru inka ya Mukarugwiza Veronique.

Nubwo ntawamubonye atema iyo nka, Nzayisenga ngo ni we wahise akekwa kubera ko yahoraga aterana amagambo na Mukarugwiza akamubwira ko azamuhemukira.

Mbanzabugabo Jean Claude, ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ari nawe uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, agira ati “Uwo musore aherutse kubwira uwo watemewe inka ko ngo azamukorera ikintu gikomeye kizamubabaza.”

Mbanzabugabo avuga ko ari cyo cyatumye bata muri yombi uwo musore kugira ngo bakore iperereza mu gihe inka yo irimo kwitabwaho na veterineri.

Uyu muyobozi avuga ko uwo musore yari aherutse gutema ubwatsi bw’inka akabushyira mu rugo rw’uwo mukecuru ngo amubeshyere ko ari we wabwibye ariko ngo bikaza kutamuhama ndetse uwo musore banamuca amande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nikibazo gikomeye

ubumwe samantha yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka