Abashaka gutera u Rwanda batumye rwongera imbaraga mu mutekano warwo

U Rwanda rwatangaje ko ruhangayikishyijwe bikomeye n’imyitwarire ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kwirengagiza amasezerano ya Luanda na Nairobi, ndetse n’imyitwarire ya ntibindeba ikomeje kugaragazwa n’umuryango mpuzamahanga ku bikorwa by’ubushotoranyi bya RDC n’ubufatanye hagati y’iki gihugu na FDLR.

U Rwanda ruvuga ko abagaragaje icyifuzo cyo kuruhungabanyiriza umutekano batumye rurushaho kuwukaza
U Rwanda ruvuga ko abagaragaje icyifuzo cyo kuruhungabanyiriza umutekano batumye rurushaho kuwukaza

Izi mpungenge zikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda ku itariki 18 Gashyantare 2024.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yagaragaje ko izo mpungenge zishingiye ku kuba mu minsi ishize, RDC yarongereye ku buryo bugaragara ibikorwa bya gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bikaba binyuranyije n’imyanzuro yemejwe mu nama zitandukanye zo mu Karere, kandi bigaragara ko intego y’ibyo bikorwa ari ukwirukana ku butaka bwa RDC umutwe wa M23 n’abasivili b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bagatatanira mu bihugu byo mu Karere.

Igaragaza ko ibi bikorwa, RDC ibifatanyamo n’umutwe wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ivuga ko ibitero by’umutwe wa M23 byo mu minsi ishize byatewe n’umwanzuro wa Leta ya RDC wo kwirukana ku butaka bwayo ingabo za Afurika y’Iburasirazuba mu Kuboza 2023, zari zifite inshingano zo kureberera ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge no gusubiza ibice bimwe byari bifitwe n’uyu mutwe.

U Rwanda ruvuga ko Guverinoma ya Repubulika lharanira Demokarasi ya Congo ifite inshingano zo kurinda no kubungabunga ubuzima n’uburengazira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda. Kwirengagiza iyi nshingano kwa Leta ya RDC bikaba byarateje Akarere kose ibibazo by’umutekano bigiye kumara imyaka 30. Amagana y’ibihumbi by’Abanyekongo bamaze imyaka ari impunzi mu bihugu byo mu Karere, basa n’abibagiranye.

U Rwanda rwakomoje no ku mvugo zihembera urwango n’ivanguramoko bikomeje kuba iturufu y’abanyepolitiki ba Leta iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, kandi ibikorwa by’ivanguramoko, itoteza, ifunga, n’ubwicanyi bikomeje kuba akamenyero ndetse no kuba umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorana byeruye n’ingabo za RDC (FARDC), nk’uko byakomeje kugaragazwa na raporo z’impuguke za ONU.

Itangazo rigira riti: “Ibi byose bibangamiye umutekano w’ u Rwanda. Kubera ibyo bibazo byose kandi, u Rwanda ntirwahemye kugaragaza aho ruhagaze ku kibazo cya M23, ko kigomba gukemurwa binyuze mu nzira za politiki, bigakorwa n’Abanyekongo ubwabo.”

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje kandi ko rwashyizeho ingamba zo kurinda umutekano warwo, bishingiye ku kuba abayobozi barimo ab’igisirikare na Perezida Tshisekedi ubwe bareruye ku mugaragaro ko bifuza gushoza intambara ku Rwanda.

U Rwanda rwiteguye kwirwanaho mu gihe rwaramuka rushojweho intambara
U Rwanda rwiteguye kwirwanaho mu gihe rwaramuka rushojweho intambara

U Rwanda ruvuga ko rutazongera kwemera ko ikibazo cya RDC cyambuka imbibi kikaza ku butaka bw’u Rwanda. Abayobozi ba Leta n’aba gisirikare muri RDC, harimo na Perezida Félix Tshisekedi ubwe, ntibahwemye gutangaza ku mugaragaro icyifuzo cyabo cyo gutera u Rwanda bagahindura Ubuyobozi bakoresheje imbaraga. U Rwanda ntirushobora kujenjekera aya magambo, ari na yo mpamvu rwashyize imbaraga mu mutekano warwo.”

U Rwanda rugaragaza ko kubera iyo mpamvu rwafashe ingamba mu kurinda umutekano warwo, zirimo, uburyo bwo guteza imbere uburinzi bw’ikirere cy’u Rwanda, no gucungira hafi ibikorwa bya gisirikare byo mu kirere ku rundi ruhande, nyuma y’aho hagaragaye ko RDC yakoresheje drone zikorerwa mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 mu bitero byabaye mu 2023, ndetse hakanabaho ibikorwa byo kuvogera ikirere cy’u Rwanda bikozwe n’indege z’intambara za Congo.

Muri iri tangazo kandi u Rwanda rwanenze Guverinoma ya Amerika iherutse gushyira hanze amakuru akubiye mu itangazo ryo ku wa 17 Gashyantare 2024 kwirengagiza nkana, ibimenyetso bigaragara byose, kandi rikavuguruzanya, mu buryo bwose, na gahunda yari yaratangijwe n’Ibiro bya Amerika by’Ubutasi mu Gushyingo 2023, yari yatanze umurongo mwiza wo guhosha amakimbirane.

Itangazo ry’u Rwanda rigira riti “U Rwanda ruzasaba ibisobanuro Guverinoma ya Amerika kugira ngo hamenyekane neza niba ririya tangazo risobanuye ukwisubiraho ku murongo iki gihugu cyari gifite, cyangwa se niba ari ukuba inzego zitarahanye amakuru nk’uko bikwiye.”

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, Leta ya Amerika, yagaragarijwe ko mu Kuboza 2001, ari yo yashyize FDLR (yari izwi nka “ALIR, Interahamwe, Ex-FAR) ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, nyuma y’aho uyu mutwe wiciye, ukanafata ku ngufu, ba mukerarugendo umunani, barimo Abanyamerika babiri, mu gace ka Bwindi muri Uganda.

Itangazo rikagira riti: “Kwirengagiza ibyo, ugafata umutwe w’abajenosideri wa FDLR, nk’umutwe usanzwe ‘witwaje intwaro, wemejwe n’ibihugu byo mu Karere na Guverinoma ya RDC’, ni igikorwa kibabaje kandi kigaragaza kureba ku nyungu za politiki gusa, kikanatera gushidikanya ku bushobozi bwa Amerika nk’umuhuza utabogamye mu bibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

Imikoranire ya RDC na FDLR

U Rwanda rwongeye kugaragariza amahanga ikibazo cy’ubufatanye bwa Leta ya Congo n’umutwe wa FDLR, rugaragaza ko igisubizo nyacyo ari uguhagarika iyi mikoranire ndetse uyu mutwe ukamburwa intwaro ugacyurwa mu Rwanda kuko ari cyo gisubizo cyo kwizera umutekano w’u Rwanda.

Itangazo rikomeza ribisobanura riti “Guhagarika ku buryo budasubirwaho imikoranire ya Leta ya Kongo na FDLR, no kwambura uyu mutwe intwaro ugacyurwa mu Rwanda ni ihame kandi nibwo buryo bwonyine bwo kwizera ko umutekano n’ubusugire by’u Rwanda bitabangamiwe, bikanatanga icyizere ko ubumwe bw’u Rwanda bwaharaniwe n’Abanyarwanda buzakomeza kubumbatirwa.”

“Ku bw’iyo mpamvu, u Rwanda rufite uburenganzira busesuye bwo gufata ingamba zo kurinda umutekano n’ubusugire byarwo, igihe icyo ari cyo cyose ibishaka kubihungabanya bikigaragara.”

U Rwanda kandi rwagaragaje ko rushima, kandi rushyigikiye byimazeyo ibikorwa by’ubuhuza by’abayobozi bo mu Karere, barimo Perezida Joao Lourenço wa Angola, ndetse ko rwiyemeje kugira uruhare rufatika mu bikorwa bituma habaho amahoro n’umutekano mu Karere hibandwa ku gusuzuma no gukemura ibituma habaho amakimbirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka