Abanyeshuri barindwi bajyaga mu biruhuko bakomerekeye mu mpanuka

Abanyeshuri barindwi bajyaga mu biruhuko bakomerekeye mu mpanuka yabereye muri Santeri ya Rukomo iherereye mu Karere ka Gicumbi.

Iyi Twegerane niyo yari itwaye abanyeshuri barindwi bajyaga mu biruhuko
Iyi Twegerane niyo yari itwaye abanyeshuri barindwi bajyaga mu biruhuko

Iyo mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 03 Ugushyingo 2016.

Abo banyeshuri bayikomerekeyemo ni abiga mu kigo cy’amashuri cya “Notre Dame du Bon Conseil Byumba”. Iyo mpanuka kandi yakomerekeyemo abandi bantu babiri,bose bajyanwe kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Byumba.

Iyi Coaster ngo yagonzwe na Twegerane yayisanze mu mukono wayo
Iyi Coaster ngo yagonzwe na Twegerane yayisanze mu mukono wayo

Iyo mpanuka yabaye ubwo imodoka itwara abagenzi izwi nka Twegerane yajyaga mu Murenge wa Rutare ivuye mu Mujyi wa Gicumbi, yagonganaga na Coaster y’ikompanyi itwara abagenzi yitwa Virunga, yavaga i Kigali ijya mu Mujyi wa Gicumbi.

Ababonye iyo mpanuka, bemeza ko yatewe n’umuvuduko mwinshi wa Twegerane, watumye ita umukono wayo igasatira Coaster ikayigonga. Iyo twegerane niyo yari itwaye abo banyeshuri bakomeretse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

imana yakoze ko ntawahasize ubuzima, abakomeretse bihangane kandi abaganga bacu bakomeze kubitaho cyane nkuko umurava wabo tuwuzi.
Abashoferi ntabwo bakwiye gukina n’ubuzima bw’abantu, bakwiye kujya bafatirwa ibihano mugihe bigaragaye ko bakoze amakosa barenze ku mategekeo na mabwiriza yo gutwara ibinyabiziga (ibihano mvuga hari no kubaka permis cyangwa kubacumbikira muri zanyubako...)

nzabandora yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

poleni mwihangane abashofiri mukwiye kujya mwumvira police, kubyerekerenye numuvuduko mwishi.

RUNYANGE BENOIT yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

pole bana b’iwacu turabasengera

jado yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

imana ibakomeze bakire neza. gusa nanone abashoferi nukuri nabo bakeneye nibura amahugurwa buri kwezi byabafasha.

Tuyishime David yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Turagira inama abashoferi kwirinda umuvuduko urengeje urugero kandi dusaba police gukebura abakoze amakosa kugirango nabandi bibabere isomo

Bucyanayandi Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Mukomere!
Hari abana bari muri iyo minibus bivugira ko Driver yarimo kuvugira kuri phone....

C yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Abo banyeshuri nibihangane Yezu abari hafi

Meka yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Nibihangane

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Imana ikomeze kurinda abobanyeshuri ,nabashoferi bakomeze gutwara abobana neza kuko nibo bayobozi bejo hazaza nonese iyotwegerane yabagamo ka supid gavanazi?porisi nibikurikirane

innocent yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

NTAKUNDI IMANA IBARINDE NIBANTAMUNTUWAPFUYEMO TWASABA UBUYOBOZI BUKADUFASHAKUGEZURANEZA IBYOBINYABIZIGAMURAKOZE NI NIRINGIYE JOSUA1 GUTURUKAMUBUGARAMA AKAREREKARUSIZI

niringiye Josua1 yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka