Abakoresha uburiganya muri contrôle technique baraburirwa

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, buraburira abakoresha uburiganya ngo bahabwe icyemezo cya “Controle technique”.

CIP Kabanda avuga ko Polisi yahagurukiye kurwanya ibyaha by'uburiganya mu kubona ibyangombwa mu rwego rwo gukomeza kugabanya impanuka.JPG
CIP Kabanda avuga ko Polisi yahagurukiye kurwanya ibyaha by’uburiganya mu kubona ibyangombwa mu rwego rwo gukomeza kugabanya impanuka.JPG

Buravuga ko gukoresha uburiganya bagahabwa ibi byangombwa biri mu biteza impanuka, bakavuga ko uzafatwa abikora azahanwa n’amategeko.

Byavugiwe mu gikorwa cyo kwerekana abafatiwe mu cyaha cyo gutizanya ibyuma by’imodoka ngo zibone iki cyangombwa, cyabaye kuri uyu wa 28 Nzeri 2016.

CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yagaragaje uburyo abashoferi bariganya bakabasha kubona ibi byangombwa kandi imodoka zabo zidatunganye.

Yagize ati” Umushoferi abwira umukanishi akamutiza icyuma gishya runaka akanakimushyirira mu modoka agakuramo igishaje, akajya gusaba icyangombwa cy’ubuziranenge.

Iyo amaze kukibona asubira mu igaraje bakamusubiza cya cyuma cye gishaje, akagisubiza mu modoka agakomeza gukoresha imodoka ifite ikibazo”.

Uburiganya bukunze gukorwa ku mamodoka ya FUSSO
Uburiganya bukunze gukorwa ku mamodoka ya FUSSO

Avuga ko bikunze gukorwa cyane ku mamodoka ya Fusso aba yarahinduwe, aho bakunze gushyiramo icyuma kigura hagati y’ibihumbi 45 na 60Frw.

Ati “Umushoferi iyo agiye kuza muri controle technique ajya mu igaraje bakamutiza igishya akabishyura ibihumbi bitatu. Yamara kubona icya ngombwa akagisubizayo bakamusubirizamo icye gishaje”.

Avuga ko ibi ari ibikorwa bibi biganisha ku mpanuka zikunze kuba ziturutse ku makamyo zigahitana ubuzima bw’abantu, avuga ko bari gushyiramo imbaraga kugirango uyu muco ucike.

Ati “Twatangiye gukora igenzura ryimbitse kuko hari n’abatira cyangwa bagakodesha amapine, “rotule”, intebe n’ibindi.

Twahagurukiye kubirwanya rero muri ya nzira yo kugabanya impanuka, kuko ni ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge bikunze kuziteza hakangirika byishi”.

Umwe mu bashoferi babifatiwemo, avuga ko akenshi babishorwamo na ba shebuja banga kugura ibyuma bishya.

Ati “Naje muri controle technique natiye “biyorete” (kimwe mu byuma bikunze guhinduranywa), maze kubona icya ngombwa nyisubiza mu igaraje ari cyo nafatiwe.

Gusa umukoresha ni we wanshoye kuko niwe wandangiye igaraje njya kugishyirishamo, ambwira ko yanishyuye.”

Icyaha cyo kwihesha mu buryo bw’uburiganya impapuro zitangwa n’ubuyobozi, gihanwa n’ingingo ya 612 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo iteganya igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, n’ihazabu kuva ku bihumbi 300Frw kugera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Polisi ivuga ko imodoka zifatiwe muri iki cyaha zifungwa kugeza urubanza rurangiye, n’ibyangombwa zahawe muri ubu buryo bigateshwa agaciro.

Aba ni abakekwaho gukoresha uburiganya basaba ibyangombwa bya Controle Technique, nibibahama bazahanwa n'amategeko
Aba ni abakekwaho gukoresha uburiganya basaba ibyangombwa bya Controle Technique, nibibahama bazahanwa n’amategeko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bega babarihima bamujinya

hakizamungu yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

Ariko abo bantu barasetsa.Icyo bimirije imbere ni inda zabo gusa naho ubuzima bwabanyarwanda babugize terera iyo.Congs our RNP kurinda abantu nibyabo.Barabikora kinyamwuga nyine.Mubahane mwihanukiriye

alias cyuma yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka