Abakora iterabwoba bitwaje Islam ni abanzi b’idini-Sheikh Abdul Karim Gahutu

Abayobozi mu idini ya Islam mu Rwanda buravuga ko abakora iterabwoba bitwaje iryo dini ari bo banzi bakomeye ba Islam.

Babivuze mu biganiro bagiranye n’urubyiruko rwa Islam mu Karere ka Rwamagana tariki 05 Kamena 2016, hagamijwe kurukangurira kwirinda imitwe ikora ibikorwa by’ubwiyahuzi n’iterabwoba ivuga ko igendera ku mahame y’idini ya Islam.

Sheikh Abdul Karim Gahutu avuga ko abiyitirira Islam bakora iterabwoba ari abanzi bayo.
Sheikh Abdul Karim Gahutu avuga ko abiyitirira Islam bakora iterabwoba ari abanzi bayo.

Sheikh Abdul Karim Gahutu uyobora umuryango ADEF w’ivugabutumwa mu idini ya Islam aganira n’urwo rubyiruko yavuze ko abavuga ko baharanira amahame ya Islam bica abantu ari abagome n’abanzi bakomeye b’iyo dini.

Ati “Ubu Islam n’ubugome ni ibintu bihabanye. Islam ni idini y’impuhwe, ni idini y’amahoro, ni idini y’ineza. Uvuga rero ko aharanira amahame ya Islam akandagira amategeko ya Islam, uwo ntaba ari umu Islam mu by’ukuri.”

Kuba hirya no hino ku isi humvikana imitwe igaba ibitero by’iterabwoba n’ubwiyahuzi yiyitira idini ya Islam ngo ni ikibazo gikomeye.

Ngo hari impungenge ko urubyiruko rw’idini ya Islam rushobora kwinjizwa muri ibyo bikorwa bibi.

Mu rwego rwo gukumira hakiri kare umuryango ADEF wateguriye urwo rubyiruko ibiganiro, bigamije kurusobanurira neza itandukaniro ry’idini ya Islam n’imitwe y’iterabwoba yiyitirira iyo dini.

Urubyiruko rwa Islam rurahamagarirwa kwirinda imitwe y'iterabwoba yiyitirira idini ya Islmma.
Urubyiruko rwa Islam rurahamagarirwa kwirinda imitwe y’iterabwoba yiyitirira idini ya Islmma.

Sheikh Sindayigaya Moussa uyobora umuryango w’aba Islam mu Mujyi wa Kigali yavuze ko abagize iyo mitwe ari abanzi b’abantu bose harimo n’aba Islam ubwabo.

Ibi yabivuze yifashishije urugero rw’uburyo umutwe wa Boko Haram uherutse gushimuta abana b’ababakobwa basaga 200 bo mu idini ya Islam bakaba barakorewe ibikorwa bibi birimo no gufatwa ku ngufu.

Bamwe mu rubyiruko rwahawe ibyo biganiro bavuga ko bari bazi ko iyo mitwe ari iya Islam koko nk’uko Mbanzabugabo Sharif abivuga.

Gusa ngo bungukiyemo byinshi bahita banafata umugambi wo kurushaho kwegera abamenyi b’idini kugira ngo bajye bahabwa ibisobanura birambuye ku bijyanye n’umurongo nyawo w’idini ya Islam, nk’uko Hakizimana Hassan na we wahawe ibyo biganiro abitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka