Abagore bari mu nzego z’umutekano muri Afurika bahagurukiye ihohoterwa

Ihohoterwa rikorerwa abagore, abakobwa n’abana riracyagaragara muri Afurika, ari yo mpamvu abantu bahagurukiye kurirwanya.

Abagore bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika bitabiriye iyi nama
Abagore bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika bitabiriye iyi nama

Byavugiwe mu nama y’iminsi ibiri, y’abagore b’Abanyafurika bari mu nzego z’umutekano, yatangiye kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2016 i Kigali.

Iyi nama yabanjirijwe no gutaha ikigo cy’icyitegererezo cyo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyubatse aho Polisi y’igihugu ikorera ku Kacyiru.

MInisitiri w'Intebe Anastase Murekezi na Minisitiri muri MIGEPROF Nyirasafari Esperance bataha ku mugaragaro iki kigo
MInisitiri w’Intebe Anastase Murekezi na Minisitiri muri MIGEPROF Nyirasafari Esperance bataha ku mugaragaro iki kigo

Muri icyo kigo hanashyizwemo igitabo gikubiyemo imikorere ya Isange One Stop Center, ku buryo n’ibindi bihugu byafatira urugero ku Rwanda.

Ibi bikorwa byose byatangijwe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ari kumwe na Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango MIGEPROF Nyirasafari Esperance, n’abandi bayobozi batandukanye barimo n’abaturutse mu bindi bihugu bya Afurika bigera kuri 37.

Ikigo kizatanga ubufasha mu Rwanda no mu Karere muri rusange
Ikigo kizatanga ubufasha mu Rwanda no mu Karere muri rusange

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, avuga ko ibyaha by’ihohoterwa bigihari ari yo mpamvu ibihugu bya Afurika byahagurukiye kurirwanya.

Yagize ati “Biracyagaragara ko ihohoterwa rigihari mu bihugu bitandukanye bya Afurika, kuba rero ibihugu byahuye ni ukugira ngo hafatwe ingamba zihamye zo kurirwanya, ndetse aho bikorwa neza buzuzanye n’abandi”.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Theos Badege
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege

Avuga kandi ko ibyaha bikunze kugaragara akenshi, harimo ibyo gusambanya abana, bishamikiye ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo bikanagira ingaruka mbi.

Maj. Sidonia Amel, wo mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo, avuga ko abagore bashoboye ariyo mpamvu bahagurukiye kurwanya ihohoterwa ribakorerwa.

Ati “Turashaka ko abavuga ko abagore badashoboye babihagarika kuko niba tugirirwa ikizere cyo kujya mu nzego z’umutekano, kubungabunga amahoro n’ibindi ni uko dushoboye.

Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina na byo kuva twarabihagurukiye twizeye ko tuzarica”.

Iyi nama yitabiriwe n'abagore bashinzwe umutekano baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Karere
Iyi nama yitabiriwe n’abagore bashinzwe umutekano baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Karere

Minisitiri Murekezi yavuze ko iyi nama ari ngombwa kuko ituma abantu bahanahana ubunararibonye mu kurwanya ihohoterwa.

Yagize ati “Iyi nama izatuma abafite ibyo bagezeho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina basangiza abandi ubunararibonye bityo twese dushyire imbaraga hamwe kugira ngo turihashye burundu”.

Basobanurirwa iby'iki kigo kizajya kirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rw'Akarere
Basobanurirwa iby’iki kigo kizajya kirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rw’Akarere

Avuga ko ikigo cyafunguwe mu Rwanda, kizafasha mu guhugura abantu mu kurwanya ihohoterwa cyane ko kizajya gikora ubushakashatsi ku bijyanye na ryo.

Hashyizwe ku mugaragaro kandi igitabo cyerekana imikorere ya “Isange One Stop Center”, nk’ikigo gifite ubunararibonye mu kwita ku wahohotewe.

Abarinda Gereza nabo bari bitabiriye uyu muhango
Abarinda Gereza nabo bari bitabiriye uyu muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka