Ab’igitsina gore ni bo bibasirwa cyane n’icuruzwa ry’abantu

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) avuga ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu gikomeje gufata indi ntera, ariko by’umwihariko kikibasira abagore kubera impamvu zitandukanye.

Ni ibyatangarijwe mu kiganiro giherutse guca kuri Televiziyo y’Igihugu, aho Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko ab’igitsina gore bibasiwe cyane kuko bashobora gukurwamo ingingo, bakanakoreshwa ubusambanyi.

Mukarubuga Ancilla, umubyeyi wari muri iki kiganiro, yavuze ko ababyeyi bakwiye guhora batoza abana babo kugira inshuti nziza no kubaha uburere bukwiye bwabafasha kugira amakenga.

Yagaragaje ko abana bakwiye gutegurwa kare, bagahabwa amakuru ku byo bazahura nabyo mu buzima bwa nyuma y’ishuri.

Mukarubuga yavuze ko ukurikiye ubuhamya bwa bamwe usanga hari ababijyamo kubera ubukene kuko icuruzwa ry’abantu ryungura cyane ndetse riri ku mwanya wa gatatu nyuma y’intwaro n’ibiyobyabwenge. Ati: “Nigeze kugira umwana w’umukobwa, arambwira ati ‘aya mafaranga nkorera mbona ntacyo azangezaho kandi nshaka kuzubakira mama’. Yambwiye ko hari umukobwa w’iwabo wagiye hanze kandi yubakiye iwabo. Nagize Imana arabireka.’’

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko abacuruza abantu bakoresha amayeri atandukanye ndetse ubu byakajije umurindi kubera ikoranabuhanga.

Ati: "Amayeri bakoresha ni ugukoresha inshuti yawe kugira ngo igire ibyo ikwizeza. Uwagiyeyo ashuka uri hano, na we agashaka undi muntu akamwohereza. Hari abo bizeza akazi, hari abo bizeza buruse, hari n’abo bashuka babizeza gushaka umukunzi babinyujije mu mbuga nkoranyambaga”.

Mu myaka itanu ishize, imibare yerekana ko Abanyarwanda 314 bacurujwe mu bihugu byo hanze. Muri bo, abagore bagera kuri 77% mu gihe abagabo ari 23%. Icyiciro cyibasiwe cyane ni abafite hagati y’imyaka 18-30 bangana na 35%. Muri bo, Leta yagaruye abagera kuri 82%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka