Yajombaguye nyina ibyuma yenda kumwica
Niyonzima Donati wo mu Karere ka Rulindo yatemaguye nyina witwa Mukarwesa Generoza w’imyaka 65, amuziza imitungo y’amasambu akanamushinja kumurogera umuryango.
Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare 2016, ubwo uyu mukecuru yari avuye gutora kuri site y’itora ya Gs Rubona.
Umuyobozi w’Akagali ka Kamushenyi Nyirahategekimana Beata, ari na ho uyu mukecuru n’umuhungu we bakomoka, yavuze ko yasanze nyina mu muhanda arimo ataha avuye gutora mu ageze mu gasantere ku bucuruzi kitwa Ituze.
Yagize ati “Yamujombaguye icyo cyuma inshuro eshatu zose mu mutwe, kimwe mu gahanga, ikindi mu gihorohori, ikindi mu mutwe inyuma. Abonye ari kuvirirana amaraso ariruka baramubura.”
Avuga ko yigamba ko yamujijije ko yamuhaye umunani w’isambu nto ugereranyije n’uw’abandi bavukana uko ari icyenda. Ikindi ni uko ngo yamushinjaga kumurogera urugo, rugizwe n’umugore we n’abana batatu.
Umuyobozi w’akagali yongeyeho ko Uwo muhungu we Niyonzima kandi yahoraga avuga ko ngo azica nyina.
Akimara gutemagura nyina yahise yiruka aburirwa irengero, ariko inzego z’umutekano ziracyamushakisha magingo aya. Nyina we yahise ajyanwa kwa muganga aho ari kwitabwaho.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NUGUKOMEZA KWIHANGANA GUSA IKIBAZO KIJYE GIKEMUKA MBERE KITARABA
uwo mwana akwiye kugirwa inama kuko ubwonko bwe bwarahungabanye
mbega umwana mubi ntakwiye kwitwa umubyeyi nawe naboneka ajye mu itorero atozwe indangagaciro na kirazira