Uwarashe afande na we yarashwe agerageza kurwanya Polisi (IVUGURUYE)
Polisi imaze gutangaza ko Kandabaze Richard wari ufite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) yarashwe nyuma agerageza guhangana n’abapolisi barinze sitasiyo ya Polisi ya Busogo mu Karere ka Musanze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yabwiye Kigali Today ko AIP Kandabaze yamaze kurasa CIP Mugabo Jean Bosco wayoboraga Sitasiyo ya Busogo ahita apfa nawe yikingirana mu nzu, abapolisi bagerageje kumukuramo abarasaho nabo baramusubiza ahita agwa aho.
ACP Twahirwa yavyze ko iperereza rigikorwa ku cyaba cyateye ubwo bwicanyi, ariko yemeza ko amakuru bamaze kubona kugeza ubu ari uko nta kibazo abo bombi bari basanzwe bafitanye.
Imirambo yombi yahise icyangwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri. Ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano na bo bakoresha inama abaturage yo kubahumuriza.
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
amakuru yizewe nuko yarasanzwe arwaye mumutwe, yagwaga igicuri, yegeze nokujanwa indera kuvuzwa, imyitwarire ntago yarimyiza, yanywaga inzoga akicha akazi, yegeze nogufungwa nurwego rwu myitwarire muri police amezi ane.
bibaho wasanga umukuru yatotezaga umuto son haribyishi byo kwiga kumakosi yabo
yamurashe barikumwe bonyine cg yarikumwe n’abandi
kbsa ndababaye tubuze intwari
Hagomba kurebwa Niba uwo mupoliso ntamikoranire yigeze agirana na kagatsiko karimo wamusirikare warashe Nugenziwe
MAGRIP,Gusa birababaje.
Imana yakire uwarenganye
Hhhhhhhh!Nturi Mugiraneza ahubwo uri Mugiranabi!Ngo bakurikirane uwo mupolise niba nta kibazo cyo mû mutwe afite Kdi yapfuye déjà !
dukeneye kumenya icyo bapfuye ;police ikore iperereza.
Nos condoleance kumiryango yabuze abo bapolisi.Imana ibakire mubayo
bakurikirane uwo mupolice barebe nibs ntakibazo cyo mumutwe afite