Nyabugogo: Yahanutse mu igorofa ahita apfa

Mu masaha y’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu w’Akabeza ku nyubako y’Amashyirahamwe izwi nko mu Nkundamahoro iherereye mu bice bya Nyabugogo, Umugabo witwa Kayitare Maurice w’imyaka 55 yahanutse kuri iyo nyubako muri etaje ya mbere, akubita umutwe hasi ahita apfa.

Abantu benshi bari bashungereye umurambo we
Abantu benshi bari bashungereye umurambo we

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yatangarije Kigali Today ko hatahise hamenyekana icyateye uyu mugabo kwiyahura.

Kalisa yagize ati “Akimara guhanuka yahise apfa ako kanya kuko yabanje umutwe hasi. Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma”.

Gitifu Kalisa avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyamuteye kwiyahura.

Ati “Inzego z’umutekano n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) byahageze bitangira iperereza ku cyaba cyateye uyu mugabo kwiyahura”.

Abari muri iyi nyubako aho byabereye bavuga ko uyu mugabo yaba yiyahuye nyuma yo gukina umukino w’amahirwe (betting) yamara gushirirwa agahitamo kwiyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara agira inama abantu kwirinda kwivutsa ubuzima kuko bigira ingaruka ku muryango n’Igihugu kuko byombi biba bimuhombye.

Yavuze kandi ko ari byiza ko umuntu yavuga ikibazo afite agafashwa kugikemura aho gushaka izindi nzira zirimo no kwiyambura ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Inama nagira abantu n’uko mugihe wumva harikibazo wahuye nacyo bikageraho bikunanira kubyakira ugomba kureka kwihagararaho ukareba umuntu waganiriza ikibazo wagize akagufasha,nimureke kwiyahura kuko ushobora guhunga uburibwe runaka, ugasanga uburenze ubwatumye wiyahura.

BAHATI Desire yanditse ku itariki ya: 26-02-2024  →  Musubize

Biteye agahinda nukuri pe, ariko sinzi icyo reta yakora kugira ngo ibi bintu byo kwiyahura ngo bihagarare

[email protected] yanditse ku itariki ya: 26-02-2024  →  Musubize

Biteye agahinda nukuri pe, ariko sinzi icyo reta yakora kugira ngo ibi bintu byo kwiyahura ngo bihagarare

[email protected] yanditse ku itariki ya: 26-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka