Musanze: Umupadiri wa Paruwasi Rwaza yahitanwe n’impanuka y’imodoka
Umupadiri witwa Havugimana Thacien w’imyaka 33 yitabye Imana nyuma yo gukora impanuka mu Kagari ka Kabushiye mu Murenge wa Rwaza, Akarere ka Musanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 4/3/2015.
Uyu mupadiri wari umucungamutungo w’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Marie Reine -Rwaza yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota.
Yakoze impanuka ava ku ishuri yerekeza mu Isantere ya Mukinga ubwo yakataga ari mu muhanda w’itaka, imodoka yahise igarama ibirinduka munsi y’umuhanda nko mu metero 200 ahita apfa.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Buhukiro by’Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu Mujyi wa Musanze.
Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha Mukuru mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Andre Hakizimana, yataangaje ko icyateye impanuka kitazwi neza ariko bakeka ko yatewe n’umuvuduko ukabije cyangwa uburangare.
Agira ati “Niba atari umuvuduko bishoboka ko byari uburangare kuko umuntu ashobora kugira uburangare ni ko nkeka.”
CIP Hakizimana akomeza avuga ko utwaye ikinyabiziga agomba kwirinda uburangare no gutwara imodoka nabi ibyo yise manoeuvre zidasobanutse. Akangurira abashoferi kwirinda gukoresha no kuvugira kuri terefone batwaye ibinyabiziga kuko biri mu bitera impanuka.
Umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera na misa bizabera kuri Paruwasi ya Rwaza kuwa Kane tariki 5/3/2015 kuva saa tanu z’amanywa nyuma y’aho ashyingurwe mu irimbi ry’abihaye Imana kuri Cathedral ya Ruhengeri.
Padiri Havugimana avuka muri Paruwasi ya Nemba, Akarere ka Gakenke yahawe ubupadiri na Nyiricyubahiro Musenyeri Harorimana Visenti mu 2012.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
ababibonye bavuze ko yarafite umuvuduko mwinshi kuburyo uwo yanyuragaho wese yabyibazagaho. so ibyo polisi ikeka ntabwo yibeshye.gusa birababaje IMANA yihanganishe umuryango we.
Imana imwakire mubayo! Birababaje kubona umuntu utazi icyateye impanuka yihanukira akavuga ngo byatewe n’uburangare cyangwa umuvuduko mwinshi. Icyiza nukuvuga ko icyateye impanuka cyitazwi aho guca urubanza utazi. Imana nyirubuntu budashira Izamuhe ihirwe mu ijuru kumunsi w’izuka.
Yari umuntu wicisha bugufi kuva mu bwana bwe.Imana imwakire mu bayo.
yooo tubuze intore imana imwakiremubayo
Twihanganishije umungo wabuze umuvandimwe ndetse n’umuryango wakiriziya wabuze umugaragu wa Nyagasani kdi tuributsa abatwara ibinyabiziga kwitonda no gushishoza kuko bihombya umunyango nyarwanda.
Imana imwakire mu bayo.
IMANA imwakire mubayo niyo nzira ya twese
yezu amwakire mubaye tumusabire kuri NYAGASANI
Imana imwakire mubayo n’umuryango we wihangane