• Iyi nyana bwakeye ba nyirayo basanga yakomerekejwe bikomeye nyuma y

    Musanze: Haravugwa inyamaswa yica inyana

    Abiganjemo aborozi bo mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi, bahangayikishijwe n’inyamaswa bataramenya iyo ari yo iri gukomeretsa inyana mu buryo bukabije bikaziviramo urupfu.



  • Ikarita igaragaza aho Akarere ka Musanze gaherereye

    Musanze: Abajura bibye ibikoresho by’ishuri

    Abantu bataramenyekana bibye ibikoresho birimo n’iby’ikoranabuhanga, mu kigo cy’amashuri abanza ya Muguri (GS Muguri), giherereye mu Mudugudu wa Butare, Akagari ka Songa mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze.



  • Abayobozi babiri mu Karere ka Ngoma bafatiwe mu cyuho bakira ruswa

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin ushinzwe ishami ry’ibikorwa remezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) bakira ruswa ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 Frw) kugira ngo (...)



  • SP Bernard Gatete avuga ko guhugura umukozi bidafasha gusa abashinzwe umutekano, ahubwo bifasha n

    Polisi irashishikariza ibigo byigenga bicunga umutekano gukora kinyamwuga

    Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwa remezo n’ibigo byigenga birinda umutekano, iratangaza ko guhugura abashinzwe umutekano bituma abakozi barushaho kugira ubushobozi bwo gukumira icyahungabanya umutekano.



  • Kigali: Umusore aravugwaho kwica umukobwa w’inshuti ye, na we ariyahura

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, umusore yavuzweho kwica umukobwa w’inshuti ye, na we ahita yiyahura. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kimisagara, Ufiteyezu Jean Damascene yemeje aya makuru, avuga ko babimenye ahagana saa tatu z’ijoro.



  • Musanze: Ba Ofisiye 38 basoje amasomo abongerera ubunyamwuga mu bya gisirikari

    Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye ba Ofisiye 38 barimo abo mu Ngabo ndetse na Polisi by’u Rwanda barangije amasomo ya gisirikari, kurangwa n’ubudasa mu kazi kabo ka buri munsi, anabibutsa ko bari mu bahanzwe amaso mu bagomba gukora ibishoboka ngo umutekano w’u Rwanda ndetse (...)



  • Ikoranabuhanga ryagize uruhare mu kugabanya impanuka

    Iyo usubije amaso inyuma ukareba uko umutekano wo mu muhanda wari wifashe nko mu myaka umunani ishize, usanga bitandukanye cyane n’uko uyu munsi bimeze, kubera ko hari impinduka yabayeho igaragarira buri wese .



  • Umwana bakekwaho kwica

    Musanze: Bafashwe bacukura icyobo cyo gutamo umwana bikekwa ko bishe

    Umugore witwa Nyiraruvugo Olive n’umuhungu we witwa Ndayishimiye Eric batawe muri yombi, nyuma yo gufatirwa mu cyuho barimo bacukura icyobo ngo bagitemo umwana w’umukobwa bikekwa ko bari bamaze kwica.



  • Mu byo bakekwaho kwiba harimo n

    Gatsibo: Babiri bafunzwe bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri

    Abakozi babiri b’ishuri ryisumbuye rya Ryarubamba riherereye mu Murenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri.



  • Rusizi: Habaye impanuka y’imodoka n’igare

    Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza mu Kagari ka Shara mu Mudugudu wa Gakenke, tariki ya 6 Ukwakira 2023, habereye impanuka y’imodoka itwara abarwayi (Ambulance) yagonganye n’uwari utwaye igare, ahita yitaba Imana.



  • Umusore w’i Musanze aravugwaho gushaka kwiyahura nyuma yo gusesagura ibihumbi 400 Frw

    Umusore w’imyaka 28 wo mu Kagari ka Garuka, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yashatse kwiyahura akoresheje umuti witwa Rokete, bamutesha atarawumara, ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.



  • Camera zo mu muhanda zigiye kujya zigenzura n’ibindi byaha

    Camera zo mu muhanda bahimbye izina rya sofiya zisanzwe zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga, zigiye kujya zinakoreshwa mu kugenzura ibindi byaha bikorerwa mu muhanda, nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye, yabitangaje ku wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru.



  • Nyamasheke: Abantu 10 bubakaga ku Rwibutso bagwiriwe n’umukingo

    Abaturage bari mu bikorwa byo kubaka urukuta ku mukingo wo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwamatamu ruherereye mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, bagwiriwe n’umukingo, babiri bahasiga ubuzima, abandi umunani barakomereka.



  • Harerimana Joseph (Apôtre Yongwe)

    RIB yafunze Harerimana Joseph uzwi nka ‘Apôtre Yongwe’

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Pasiteri Harerimana Joseph uzwi ku izina rya ‘Apôtre Yongwe’. Apôtre Yongwe yafashwe tariki 01 Ukwakira 2023, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ibizwi nka ‘escroquerie’ mu rurimi rw’Igifaransa.



  • Isoko rya Rwamagana ryibasiwe n’inkongi

    Mu ijoro ryo ku itariki ya 29 Nzeri 2023, inkongi y’umuriro yibasiye igice gito cy’isoko rya Rwamagana, hangirika amaterefone n’inkweto by’abacuruzi.



  • Musanze: Imvura yashenye ibyumba by’amashuri

    Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, yashenye ibyumba bitatu by’amashuri ya EAR Gashaki.



  • Polisi y’u Rwanda yasezeye Abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

    Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusezera Abapolisi 112 baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.



  • Abatuye mu Ruvugizo ndetse n

    Huye: Haravugwa ubujura bukorwa n’abiganjemo urubyiruko n’abana

    Abatuye mu Kagari ka Gafumba gaherereye mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, barinubira abiganjemo urubyiruko babajujubije babiba, ikibahangayikishije kurusha kikaba ari uko mu bajura harimo n’abana.



  • Gicumbi: Inkuba yakubise abantu barindwi, umwe arapfa

    Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga, inkuba yakubise abantu barindwi, umwe ahita ahasiga ubuzima. Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023 aho muri aka Karere haguye imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga.



  • Imvura ituma hari aho ingendo zigorana

    Imvura yishe umwana i Nyamagabe

    Mu Karere ka Nyamagabe, mu Mudugudu wa Muganza uherereye mu Kagari ka Gashiha mu Murenge wa Kibirizi, umuvu w’imvura watwaye umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu, ahita apfa, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023.



  • CG Emmanuel K. Gasana

    Abapolisi barimo CG Emmanuel K. Gasana bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi barimo ba Komiseri CG Emmanuel K. Gasana, CP Emmanuel Butera, CP Vianney Nshimiyimana, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.



  • Baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika

    Mu Rwanda harabera amahugurwa ku gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare

    Bimwe mu bihugu ya Afurika byohereje intumwa zabyo mu Rwanda, mu mahugurwa y’icyumweru, mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’ikibazo cyugarije Afurika cy’abana bakomeje gushorwa mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro.



  • Yakomerekejwe ku zuru

    Musanze: Umugabo yakomerekeje umugore we wamubujije kugurisha isambu

    Umugabo w’imyaka 28 wo mu Kagari ka Nyonirima, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, nyuma yo gutema umugore we ku zuru akamukomeretsa, bapfa ko umugore yamubujije kugurisha isambu mu buryo batumvikanyeho.



  • Bimwe mu byafatanywe abakekwaho kubyiba

    Nyagatare: Abaturage binubira ko bafata ababibye bagahita barekurwa

    Bamwe mu baturage mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bacibwa intege n’uko bafata umuntu wabibye bakamushyikiriza inzego z’umutekano cyangwa iz’ubugenzacyaha ariko agahita arekurwa.



  • Gatsibo: Inzu 35 zasambutse, hegitari 25 z’urutoki zirangirika

    Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 mu Karere ka Gatsibo haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, isenya inzu 27 mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Remera, yangiza na hegitari 25 z’urutoki muri ako Kagari.



  • Musanze: Arakekwaho kwiba ihene, inyama azihisha mu gisenge cy’inzu

    Umugore w’imyaka 42 wo mu Kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze, yafunzwe akekwaho kwiba ihene y’umuturanyi, aho basanze inyama zayo mu gisenge cy’inzu ye.



  • Abapolisi 27 basoje amahugurwa y’ibanze ku gucunga umutekano wo mu mazi

    Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, tariki 15 Nzeri 2023, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze y’amezi abiri ku bijyanye no gucunga umutekano wo mu mazi.



  • Abagenda n

    Abanyamaguru bashima agaciro bahabwa mu nzira zabagenewe mu muhanda

    Abagenda n’amaguru mu mihanda cyane cyane yo hirya no hino mu mijyi no mu nkengero zayo, barishimira uburyo bahabwa agaciro n’abatwara ibinyabiziga, iyo bageze ahabagenewe ho kwambukira umuhanda hazwi nka ‘Zebra Crossing’ hagizwe n’amabara atambitse y’umukara n’umweru.



  • Prof Jean Bosco Harelimana

    RIB yafunze Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ayobora ikigo gishinzwe amakoperative

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (Rwanda Cooperative Agency - RCA), kubera ibyaha akekwaho kuba yarakoze mu gihe yari akiri umuyobozi w’icyo kigo nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa (...)



  • Amajyaruguru: Bafatiye ingamba ubusinzi

    Ubuyobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, bwafashe ingamba zo guhashya ibiyobyabwenge n’ubusinzi bwugarije iyo Ntara, mu rwego rwo gukumira amakimbirane, hubakwa umuryango utekanye.



Izindi nkuru: