Mu Rwanda harabera amahugurwa ku gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare

Bimwe mu bihugu ya Afurika byohereje intumwa zabyo mu Rwanda, mu mahugurwa y’icyumweru, mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’ikibazo cyugarije Afurika cy’abana bakomeje gushorwa mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro.

Barigira hamwe uko abana barindwa kujyanwa mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro
Barigira hamwe uko abana barindwa kujyanwa mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro

Ni amahugurwa yafunguwe ku mugaragaro tariki 25 Nzeri 2023 mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Ayo mahugurwa yitabiriwe n’ibihugu birindwi, ari byo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Mozambique, Nigeria, Rwanda, Sierra Leone, South Sudan na Uganda, aho 20 bayitabiriye barimo n’Abasirikare, Abapolisi n’Abasivile.

Ni amahugurwa yateguwe n’ikigo cya Romeo Dallaire cyitwa Dallaire Institute-African Centre of Excellence, gikurikirana ibikorwa byose birebana no gukumira ibikorwa byo gukoresha abana mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro, akaba yarateguwe na RPA, RDF ku nkunga y’Abadage.

Umuyobozi wa African Centre of Excellence, Maj Gen (Rtd) Ferdinand Safari
Umuyobozi wa African Centre of Excellence, Maj Gen (Rtd) Ferdinand Safari

Umuyobozi wa African Centre of Excellence, Maj Gen (Rtd) Ferdinand Safari, watangije ayo mahugurwa aho yari kumwe n’Umuyobozi wa RPA, Col (Rtd) Jill Rutaremara, yavuze ko ari amahugurwa yateguwe mu rwego rwo kurinda abana gushyirwa mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro nk’ikibazo gikomeje kwiyongera muri Afurika.

Ati “Ikibazo cy’abana bajyanwa mu ntambara aho kugabanuka kiragenda cyiyongera, imidugararo muri Afurika iragenda yiyongera, uko yiyongera ntabwo isiga abagirwaho cyane n’ingaruka z’icyo kibazo biganjemo abagore n’abana, aho usanga abana bibasiwe cyane, kubera ko baba bagifite amaraso ashyushye, bagafatiranwa bakajya gukoreshwa batanabishaka”.

Yongeye agira ati “Ni ikibazo gikomeye cyane cyane iyo urebye Afurika yose, uhereye mu bihugu byinshi ntasubiramo muri aka kanya, hari intambara nyinshi, kandi muri izo ntambara usanga hakoreshwamo abana”.

Bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa, bavuga ko icyo bayategerejeho ari ubumenyi bwunganira ubwo bahawe mu mahugurwa y’ibindi byiciro.

IP Claudine Uwimana, Umupolisi wo mu Rwanda, yagize ati “Ni amahirwe kuri twe, ni ubumenyi bwiyongera ku bundi. Icyo twiteze ni uko ubwo bumenyi tugiye kongererwa tuzabukoresha twigisha abasirikare, abapolisi, abasivile n’abantu bose bafite aho bahuriye n’abana, mu rwego rwo kurinda abana ikoreshwa n’iyinjizwa ryo mu mitwe yitwaje intwaro mu gihe cy’intambara”.

IP Claudine Uwimana, Umupolisi w'u Rwanda
IP Claudine Uwimana, Umupolisi w’u Rwanda

Arongera ati “Ni amahugurwa akenewe ku bantu bajya mu butumwa bw’amahoro, kuko aho dukorera ni mu bihugu biba birimo intambara, aho iyo mitwe yitwaje intwaro iba ishaka cyane ubufasha ikagenda ishuka abana, twibuke ko imitekerereze y’umwana iba itamwemerera guhitamo ikitamugiraho ingaruka mbi, ahubwo aroshywa akabijyanwamo”.

Brig. Gen Angelos Dhal Agok wo muri Sudani y’Epfo, yavuze ko mu myaka yashize ubwo bari mu ntambara yo kubohora Igihugu hari ubwo abana bakoreshwaga mu ntambara, ariko ubu bakaba bari mu bihugu byahagaritse icyo gikorwa, aho barajwe ishinga no kurinda abana kujya mu gisirikare no mu yindi mitwe.

Brig Gen Angelos Dhal Agok, wo muri Sudani y'Epfo
Brig Gen Angelos Dhal Agok, wo muri Sudani y’Epfo

Avuga ko ibyo byose babigezeho ku bufatanye n’ikigo cya Dallaire Institute, aho biteguye guhangana n’icyo kibazo ku bufatanye n’ibindi bihugu, bakaba bitabiriye amahugurwa yabereye mu Rwanda aho bayitezemo ubumenyi buzabafasha kurinda abana kujyanwa mu gisirikare.

Ni amahugurwa yo mu cyiciro cya gatatu gifatwa nk’urwego ruhanitse, yuzuza ibyiciro bibiri biba byarayabanjirije.

Abitabiriye ayo mahugurwa azasozwa ku itariki 29 Nzeri 2023, ni Ingabo, Polisi n’Abasivile b’inzobere (Experts), aho bategurirwa kujya kwigisha abandi uburyo bwo kurinda umwana mu bihugu byugarijwe n’intambara.

Baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka