Gakenke: Umuforomo arakekwaho gusambanya ku ngufu umurwayi wo mu mutwe

Umuforomo ukiri umusore ukora ku Bitaro bya Nemba biherereye mu Karere ka Gakenke ari mu maboko ya Polisi, Stasiyo ya Gakenke akurikiranweho icyaha cyo gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 17 ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Ubwo twasangaga uwo mukobwa umaze igihe kirekire arwariye ku Bitaro bya Nemba, yicaye mu busitani bw’ibitaro ari gufungura, yabwiye Kigali Today ko uwo muforomo yamusambanyirije mu biro akereramo.

Yagize ati: “Nari nicaye mu bwatsi ahagaze haruguru yanjye hafi y’igiti yitaba terefone, arampamagara ngo ninze ambwire. Yanshushanyirije akarabo, arambwira ngo arashaka ko dusambana.

Yabwiye ngo ninjye mu cyumba akoreramo ndyame ku gitanda, naragiye ndaryama araza afungura resani aransambanya abanza gusohoka, nsohoka nyuma.”

Yakomeje avuga ko bwari ubwa kabiri amusambanyije. Ubwa mbere amusambanya ariko ngo nta kibazo yagize, icyamuteye kubivuga ku nshuro ya kabiri ngo ni uko yumvishe ababara cyane nyuma yo gusambanwa.

Uyu mukobwa ugaragaza imbaraga nkeya kubera imiti afata, yahise ajya ku mukozi ushinzwe kwita ku barwayi (service social) amubwira ko afashwe ku ngufu.

Nyirabaganizi Marie Chantal, ukuriye iyo serivisi asobanura ko akibimubwira yabifashe nk’umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe ariko akomeza gutsimbarara ngo bamuvure.

Yahise ashaka umuganga bamukorera ibizamini bigaragaza ko yasambanyijwe ku gahato. Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 16/06/2013. Umuforomo (amazina yagizwe ibanga kuko iperereza rigikomeza) wakoze icyo gihe biba yatawe muri yombi.

Nyir’uguhohoterwa abajijwe niba azi izina ry’uwamuhohoteye, avuga ko atarizi uretse ko azi isura ye kuko asanzwe amuzi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

gusabirababaje arikontabwotwamujinja icyaha iperereza ritararangira

iradukuna amon yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Ahubwo babanze bavure uwo muforomo mbere yo kumufunga kuko nawe ni umurwayi. Usibyeko bamwe bavugako ibisazi biba mumutwe ahandi haba ari hazima. Usibyeko ngo byavuye mu mbwa bikajya mubantu!

Hesron yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Ahubwo babanze bavure uwo muforomo mbere yo kumufunga kuko nawe ni umurwayi. Usibyeko bamwe bavugako ibisazi biba mumutwe ahandi haba ari hazima. Usibyeko ngo byavuye mu mbwa bikajya mubantu!

Hesron yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

iyombwa nihamwa nicyaha bayifunge pe!!!!!!

wilson yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Birababaje. Ariko abagabo duteye dute? Menya Imana yaraturemye iduha irari ry’imibonano mpuzabitsina rikabije. Sibyumvikana ukuntu muzima asambanya umurwayi wo mu mutwe. aha!!!

alias yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

ibi na agahoma munwa .ndumiwe koko

koko yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

ibi na agahoma munwa .ndumiwe koko

koko yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka