Umuyobozi w’ishuri akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri nyuma akamunywesha uburozi

Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara ya Mara muri Tanzania, bwatangaje ko bwataye muri yombi Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Masaunga muri Bunda, witwa Vincent Nkunguu w’imyaka 39 y’amavuko, akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa Gatandatu muri iryo shuri, yarangiza akamunywesha uburozi agamije guhisha ibimenyetso.

Aganira n’ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa muri Tanzania, ku wa 13 Werurwe 2024, Komanda wa Polisi mu Ntara ya Mara, Salum Morcase yavuze ko igikorwa cyo kunywesha uwo mwana uburozi cyabaye nyuma y’uko afashwe ku ngufu.

Komanda wa Polisi Morcase yavuze ko uwo munyeshuri w’imyaka 16 y’amavuko, yasambanyijwe ku itariki 8 Werurwe 2024, nijoro aryamye mu rugo rw’uwo muyobozi w’ishuri ukurikiranyweho kumufata ku ngufu. Mu mudugudu wa Kisorya, ubwo yari yagiye ajyanywe no gutekera abana be, kuko yari yabisabwe n’umugore w’uwo muyobozi w’ishuri, wari wagiye mu masengesho mu Mudugudu witwa Igundu.

Yagize ati, “ Mu gihe uwo munyeshuri yari aryamye mu cyumba n’abana, uwo muyobozi w’ishuri yaje muri icyo cyumba abana baryamyemo, abwira uwo munyeshuri ko yabuze ibitotsi aramufata amujyana mu cyumba cye aramusambanya ku ngufu”.

“Umunsi ukurikiyeho, uwo mwana w’umunyeshuri yahamagawe na nyina ngo ajye kwirukana inyoni mu murima w’umuceri, nimugoroba n’ubundi ataha mu rugo rw’uwo muyobozi w’ishuri, ariko kuko yari afite ubwoba ko ashobora kongera kumusambanya, yahise asezera avuga ko atashye iwabo, uwo muyobozi amusaba ko aguma aho, ariko umwana akomeza guhatiriza avuga ko ataha, nyuma uwo mugabo amukurura ku ngufu amwinjiza aho bororeraga inkoko, amuha umuti wica agamije kugira ngo umwana apfe ntazigere avuga ibyabaye”.

Komanda wa Polisi akomeza avuga ko uwo mwana akimara kunyweshwa ubwo burozi, yashoboye kugenda agera kwa musaza we, amubwira uko yafashwe ku ngufu, ariko ahita aremba atakaza ubwenge ajyanwa mu bitaro.

Nyina w’uwo mwana utavuzwe izina, yavuze ko ubu yagaruye ubwenge, akaba yarashoboye gusobanura ibyamubayeho. Uwo mubyeyi yemeje ko koko yamuhamagaye ngo ajye kwirukana inyoni mu muceri, nyuma agasubira mu rugo rw’uwo muyobozi w’ishuri.

Komanda wa Polisi yavuze ko iperereza ririmo gukorwa, agira ati “Yagendaga mu buryo bugoranye ariko ashobora kugera kwa musaza we saa yine z’ijoro, Imana ni nziza, bashoboye kugera kwa Muganga akiri muzima”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo bikorwa ni ubunyanswa uwo muyobozi agomba gikurikiranwa

Bizimana yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions nyinshi z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,Sida,Gukuramo inda, kwicwa,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 22 havuga,nta muntu ukora ibyo Imana itubuza ugira amahoro. Igihano kiruta ibindi byose imana izabaha,nuko abakora ibyo itubuza bose izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi ntibazazuka ku munsi wa nyuma.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko baba bitabye imana.

masabo yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ibyo bikorwa ni ubunyanswa uwo muyobozi agomba gikurikiranwa

Bizimana yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka