Perezida Kagame yibaza impamvu hari abadashyigikira M23

Perezida Paul Kagame avuga ko yibaza impamvu hari abadashyigikira umutwe wa M23, kubera ko ibyo abagize uwo mutwe baharanira ari uburenganzira bwabo bavutswa.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024 mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda, ndetse n’ibyo mu mahanga.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, niba koko hari umubano wihariye u Rwanda rufitanye na M23 cyangwa se niba hari ubufasha batanga kuri uwo mutwe, Perezida Kagame yamusubije amubaza ahubwo impamvu abandi batayifasha.

Yagize ati “Abo babidushinja ahubwo nababaza ubundi kubera iki bo badafasha M23, harimo na AFP nawe nk’umunyamakuru ukorera, kubera iki mudafasha M23? Icya mbere ubundi M23 ni iki? M23 ni umuryango wavukiye imbere no hanze ya Congo. Icya kabiri ni Abanyekongo kandi muzanumva Congo ibyemera, kubera iki bavutse? kubera iki barwana? Ni ikindi kibazo kandi cyoroshye.”

Yakomeje agira ati “Bararwana kubera ko babujijwe uburenganzira bwabo nk’abanyagihugu b’icyo gihugu, bitwa Abatutsi bo mu Rwanda. Ukeneye kwigishwa gato ibijyanye n’amateka, dufite imiryango y’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, kandi ntabwo ari Abatutsi gusa ni kimwe neza n’uko biri hano mu gihugu, ni nako bimeze hariya, kandi dufite ibindi bihugu bituranyi barimo, ariko ni abanyagihugu b’ibyo bihugu.”

Perezida Kagame avuga ko hari abarenga ibihumbi 100 by’impunzi z’Abanyekongo bamaze imyaka itari micye baba mu nkambi z’impunzi mu Rwanda.

Yagize ati “Kubera ko batotejwe, barasahurwa, barirukanwa, mu by’ukuri hari abarenga ibihumbi 100 hano, hari n’abandi barenga ibihumbi 100 muri Uganda, hari imibare myinshi. M23 yavukiye muri ibyo bibazo, ni yo mpamvu nabajije nti kuki dushinjwa nk’u Rwanda gufasha M23, nkanavuga nti n’abo badushinja ahubwo nakabashinjije kudafasha M23, kubera ko wagira ngo baremera kudahabwa ubutabera birimo bikorerwa uyu muryango.”

Akomeza agira ati “Naho ubundi ubaye utemeranya n’uko kudahabwa ubutabera, wakabaye wibaza impamvu abo muri M23 bafatwa batyo, kubera iki dufite abarenga ibihumbi 100 mu buhunzi bari hano mu Rwanda, aho niho wagahereye, aho guhera ku kubaza u Rwanda niba rushyigikiye M23, kubera ko urimo kubaza ikibazo kitari nyacyo, ikibazo ntabwo ari uko hari ufasha M23 cyangwa utayifasha, ahubwo ikibazo ni ’Ni ikihe kibazo cya M23?’ Icyo ni cyo kibazo wari kubaza mu by’ukuri.”

Perezida Kagame avuga ko abantu bakwiye kwibaza niba M23 ari abantu, hanyuma bakareba niba bakwiye gufatwa cyangwa gukorerwa ibyo barimo gukorerwa uyu munsi na Leta ya Congo, ari na byo bifite igisubizo cya nyacyo ku bituma barahagurutse bagafata intwaro.

Ni kenshi cyane imiryango itandukanye mpuzamahanga yagiye ishyira mu majwi ko Leta y’u Rwanda ifasha umutwe wa M23, urwanya ubutegetsi bwa RDC, ibintu Guverinoma y’u Rwanda itahwemye guhakana no kwerekana aho ihagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byiza cyane uzarengana wese nkabanyarwanda twiteguye kumuba hafi igihe cyose ari mukuri

Sano Maurice yanditse ku itariki ya: 10-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka