Nta murwanyi wa M23 n’umwe uri ku butaka bwa Congo - MONUSCO

Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo (MONUSCO) zihakana zivuye inyuma ko nta murwanyi wa M23 n’umwe uri ku butaka bwa Congo (DRC).

Abahagarariye Monusco mu kiganiro n'abanyamakuru i Kinshasa
Abahagarariye Monusco mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Mutarama 2017 Monusco yabitangaje ihamya ko yagenzuye amakuru avuga ko hari inyeshyamba za M23 zaba zarinjiye muri Congo.

Inyomoza amakuru yatanzwe na Leta ya Kinshasa mu mpera z’icyumweru gishize, Monusco yagize ati “Nta murwanyi wa M23 wigeze yambuka umupaka wa Congo aturutse muri Uganda.”

Umwe mu bayobozi ba Monusco yabwiye itangazamakuru i Kinshasa ko nyuma yo kumva amakuru ya Leta ya Congo ko hari inyeshyamaba za M23 zinjiye muri icyo gihugu zivuye muri Ugangda, itsinda ry’ingabo za Monusco n’iza Congo ryoherejwe ku mupaka wa Uganda kugenzura ngo barebe niba ari byo.

Monusco ivuga ko iryo tsinda rihuriweho n’ingabo zo mu karere zishinzwe kugenzura ibijyanye n’ubushotoranyi ku mipaka y’ibihugu naryo ryagiyeyo n’ubu rikaba rikiri ku mupaka wa Congo na Uganda rishakisha amakuru yimbitse kuri icyo kibazo.

Félix Prosper Basse, Umuvugizi wa Monusco, agira ati “Kugeza ubu twahamya tudashidikanya dukurikije ibyavuye mu igenzura twakoze, ko nta barwanyi ba M23 bari ku butaka bwa Congo Kinshasa.”

Ku wa mbere tariki ya 16 Mutarama 2017, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku yari yakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru igitaraganya, avuga ko amagana y’abarwanyi ba M23 bimuriwe ku mupaka wa Congo na Uganda mu mpera z’icyumweru gishize.

Minisitiri w’Itangazamakuru muri Congo akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Lambert Mende, we yavuze ko hari batayo ebyiri z’abarwanyi ba M23 zinjiye muri Congo ziturutse muri Uganda zikaba zikambitse ahitwa Ishasha.

Ku wa kabiri tariki ya 17 Mutarama 2017, Okello Orwen, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda, yahakanye yivuye inyuma ibyo Congo ibashinja, ko hari abarwanyi ba M23 binjiye muri icyo gihugu bavuye mu nkambi yabo mu Burengerazuba bwa Uganda.

N’umujinya mwinshi, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza "Reuters" ati, “Ntitwigeze tubashaka ku butaka bwacu n’ubwo tutigenze tubatumira hano, yewe nta n’ubwo bifuzwa muri Uganda.

Iby’abarwanyi ba M23 bireba Leta ya Congo na Loni. Ibyo ni ibyabo rwose si ibya Guverinoma ya Uganda.”

Yongeyeho ko Congo idakwiye gukoresha M23 iyobya uburari mu gukwepa gukemura ibibazo yifitiye imbere mu gihugu.

Monusco yo ivuga ibyabaye, bigaragaza ko amasezerano y’i Nairobi hagati ya Leta ya Congo Kinshasa na M23 akwiye kubahirizwa mu buryo bwihutirwa, buri ruhande rugashyira mu bikorwa ibyo rwashyiriyeho umukono.

Ayo masezerano yateganyaga ishyirwaho ry’urwego rushinzwe kwinjiza ingabo za M23 mu ngabo za Leta ndetse no gusezerera no gusubuza mu buzima busanzwe abazaba batinjinjwe mu gisirikare cya Leta.

Kugeza ubu ariko, nta na kimwe Leta ya Congo Kinshasa irabikoraho mu gihe inyeshyamba za M23 zirimo kwicira isazi ku jisho mu nkambi muri Uganda no mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

congo yarabyanze ariko irahamagara m23 kdi bazitaba monusco nayo ntacyo izakora so nyinyi wacongolais munapenda vita? mtapata cyamtemakuni.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

burya abagabo bapfa amasezerano koko knd aho infura ziseraniye ninaho zihurira .iyo imwe yishe gahunda iba ibaye ikigwari cyibaye byakaye impamo ikaba yarasubiyeyo. knd idasubira inyuma .ndabasengeye kuko aho bari ninyuma yishyamba aho bita ishyanga.m23 ntaho izajya idakemuriwe ikibazo kongo izahora irira nkimpinja kugeza kuruherekene rwaperezida amagana.

nsabimana janvier yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Congo yanze gushyira mubikorwa amasezerano nibashaka bayirase

alias yanditse ku itariki ya: 19-01-2017  →  Musubize

aha congo nishyire mubikorwa ibyo yiyemeje kuberako nubundi M23 NTAHO YAGIYE

imani jacques yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

Leta Ya Congo Nicyemure Ibibazo Ifite Bya M23 nibindi ireke Uganda.

Nepo yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka