Burkina Faso : Abantu cumi na batanu baguye mu gitero

Ibyihebe byagabye igitero mu Kiliziya mu Majyaruguru ya Burkina Faso, byica abakirisitu 15, abandi babiri barakomereka ubwo bari mu Misa kuri Paruwasi ya Dori.

Padiri Mukuru wa Diyosezi Dori, Jean-Pierre Sawadogo yatangaje ko igihugu cya Burkina Faso gikeneye amahoro n’umutekano, aboneraho no kwamagana iki gitero cy’intagondwa zikomeje guhitana ubuzima bw’abantu.

Kuva mu mwaka wa 2015, Burkina Faso yahuye n’ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Al-Qaeda n’umutwe wa Leta ya Kisilamu, ibyo bitero bikaba byarahitanye abagera ku 20.000 ndetse abasaga miliyoni ebyiri bakurwa mu byabo.

Ibi bitero rimwe na rimwe byibasiye amatorero yo muri iki gihugu, aho gushimuta Abakirisitu na byo byiyongereye.

Muri Gashyantare 2020, abantu 24 barapfuye, abandi 18 barakomereka mu gitero cyagabwe ku rusengero rw’Abaporotesitanti mu gace kitwa Pansi, mu Majyaruguru y’Igihugu.

Mu Kuboza 2019, Abakirisitu 14 barimo abana, bishwe mu gitero cyagabwe ku rusengero rw’Abaporotesitanti i Hantoukoura, mu Burasirazuba bwa Burkina Faso.

Muri Gicurasi 2019, abakirisitu bane bishwe mu gitero cyagabwe kuri Kiliziya Gatolika i Toulfé, no mu Majyaruguru y’iIgihugu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare 2024 abantu batandatu barimo umupadiri, baguye mu gitero cyagabwe kuri Kiliziya Gatolika mu Majyaruguru, i Dablo.

Muri Mata 2019, abantu batanu baguye mu gitero cyagabwe ku rusengero rw’Abaporotesitanti i Silgadji, mu Majyaruguru.

Mu gace ka Ekassane gahuza umupaka wa Burkina Faso, Mali na Niger, higanje indiri y’imitwe y’iterabwoba.

Muri ibi bihugu uko ari bitatu, byose bihura n’urugomo rw’Abajihadiste bagaba ibitero bakica inzirakarengane z’abasivili.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka