Abanyamulenge barasaba DRC gushyiraho ingamba zo kurwanya ihohoterwa ribakorerwa

Amashyirahamwe y’Abanyamulenge hirya no hino ku Isi, arasaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), gufata ingamba zihamye zo gutabara abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa no gufungwa, mu cyo ayo mashyirahamwe yita akarengane.

Abanyamulenge biganjemo ababa i Burayi, Amerika na Australia baherutse kwamagana ubwicanyi n'ihohoterwa rikorerwa bene wabo muri RDC
Abanyamulenge biganjemo ababa i Burayi, Amerika na Australia baherutse kwamagana ubwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa bene wabo muri RDC

Umwe mu Banyamulenge uyobora Sosiyete Sivile muri Kivu y’Amajyepfo, atangaza ko nyuma y’itariki 22 Gashyantare 2024, ubwo Perezida Tshisekedi yagezaga ijambo ku baturage mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Abanyamulenge barindwi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku maherere muri Teritwari ya Fizi.

Abanyamulenge bavuga ko bakibangamiwe n’ubuyobozi bw’inzego z’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, budakurikiza ibyo Perezida Tshisekedi yaherukaga gutangaza ubwo yazaga kwiyamamariza muri Teritwari za Uvira, na Fizi, kuko bakomeje gufatwa bakajyanwa gufungirwa i Kinshasa n’ahandi.

Ruvuzangoma Louis Cadet uhagarariye Sosiyete Sivile mu misozi miremire ya Minembwe avuga ko Abanyamulenge bahohoterwa ahantu hose banyuze, aho batuye, aho bakorera ku buryo baheze mu bwigunge, bakifuza ko Perezida Tshisekedi afata ingamba zo gukebura abayobozi b’inzego bayoborana kugira ngo bahagarike ihohoterwa.

Agira ati “Perezida wacu akomeza kuvuga ko turi Abanyekongo nk’abandi ariko turacyakorerwa ivangura, turifuza ko ibyo avuga bijyana n’ibikorwa kuko tumerewe nabi turahohoterwa kandi dufite inzego zikwiye kuba ziturenganura nk’ejobundi hari Abanyamulenge barindwi bafashwe barafungwa muri Fizi”.

Undi muryango uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge ukorera ku Mugabane wa Amerika witwa Mahoro Peace, na wo wasohoye itangazo usaba Perezida Tshisekedi gushyiraho ingamba zihamye zo kurengera Abanyamulenge n’ibyabo kuko bakomeje gufungwa no guhohoterwa.

Iryo tangazo rigaragaza ko Abanyamulenge basaga 500 bafungiye hirya no hino, muri za gereza za Congo mu buryo budakurikije amategeko, abakomeje kwicwa ndetse bakaribwa ibice by’imibiri yabo, abasahurirwa imitungo, aho bagaragaza ko inka zisaga ibihumbi 500 zasahuwe n’inzu zabo nyinshi zigatwikwa, ibyo byose bikaba biri kuba nta muyobozi n’umwe muri Leta ugaragaza ubushake bwo kubatabara.

Ruvuzangoma avuga ko ibyo Perezida Tshisekedi avuga babifata nko kuba adakomeje kuko ihohoterwa rikomeza kubakorerwa kandi inzego ayoboye zirebera, yemwe zikabigiramo uruhare, agatanga urugero rw’Umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Congo uhembera amacakubiri muri Kivu y’Amajyepfo kandi byitwa ko ari we uyihagarariye.

Agira ati “Perezida nabwire izo nzego ze n’abasirikare n’abapolisi n’abo bahagarariye Kivu y’Amajyepfo bareke kuduhohotera kuko ni bo bamuherekeje aje kwiyamamaza badusezeranya umutekano ariko ntawo tubona. Nk’Umudepite uduhagarariye ni we ubiba amacakubri avuga ko Abanyamulenge bakwiye kwicwa”.

Itangazo rya Mahoro Peace rivuga ko Abanyamulenge bafungiye akarengane bafungurwa, kandi Leta n’imiryango itari iya Leta ikorera muri Congo bagafatanyiriza hamwe gushakira amahoro abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bavuga ko bakomeje guhohoterwa.

Itangazo ry’Umuryango MAHORO PEACE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri peeuh ubu bwicanyi buri gukorerwa abanyamulenge turabyanze peeuh mugihe ubu bwicanyi budahagaze ntabwo hazigera haboneka ubwumvikane hagati yabaturage ba Congo icyiza nuko Leta ya Congo yaba irekeye aho peeuh

Alias yanditse ku itariki ya: 7-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka