U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’imikoranire n’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, nk’umusanzu warwo ku mutwe w’Ingabo z’uwo muryango.
Ba Ministiri Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga hamwe na Francis Kaboneka w’ubutegetsi bw’igihugu basabye urubyiruko ruhuriye muri Rwanda Youth Forum ibera i Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa gatandatu tariki 23/5/2015, ko rugomba kwamagana ibibera mu Burundi, rukoresheje uburyo bunyuranye burimo (...)
Polisi y’u Rwanda yasubije umurucuruzi wo mu Burundi witwa Gloria Uwimana ibicuruzwa bye, nyuma yo kubifatira mu modoka y’injurano ku mupaka w’Akanyaru, yibwe mu gihugu cy’u Buyapani ikazanwa gukoreshwa mu Burundi.
Imiryango 8 ikomoka mu Karere ka Nyabihu igizwe n’abantu 14 yatahutse iva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 20 Werurwe 2015 ngo bitewe n’uko aho yabaga mu mashyamba hari umutekano muke uterwa n’intambara.
Umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon yanenze ibikorwa by’ingabo za Kongo mu kurwanya FDLR asaba ko zafatanya n’ingabo z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo guhashya FDLR.
Amakuru atangwa na Polisi muri Tanzaniya aravuga ko impanuka y’amakamyo abiri na Bisi yabaye nyuma ya saa sita ku wa 11/03/2015 yahitanye abantu 41.
Nyuma y’uko imwe mu miryango mpuzamahanga nterankunga yongeye gutungwa agatoki gukorana n’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Kongo, Minisitiri Lambert Mende ushinzwe itangazamakuru muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo akaba n’umuvugizi wa Leta aratangaza ko Leta ya Kongo igiye gukora iperereza kuri iyo (...)
Urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Karere ka Nyanza, ku wa 28/02/2015 rwatangaje ko hari abasore batanu n’umukobwa umwe bo muri aka karere bari bashowe mu icuruzwa ry’abantu ariko uwo mugambi ukaburizwamo utaragerwaho.
Umugabo utaramenyekana amazina arashakishwa nyuma yo gufatwa na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda kuri uyu wa 18 Gashyantare 2015 agahita yiruka kuko ngo yari atwaye inzoga za Amstel Bock za magendu.
Abanyarwanda babatu baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka ya Sosiyete ya Trinity Epress Ltd yavaga i Kampala muri Uganda ijya i Kigali mu Rwanda.
Abanyarwanda icyenda bari mu modoka imwe bava mu birori bya mugenzi wabo wari warangije amashuri muri Amerika bakoze impanuka ikomeye, umwe ahita ashiramo umwuka abandi umunani barakomereka cyane, ubu bari mu bitaro by’indembe ahitwa Fort Worth muri Texas.
Mu rwego rwo kurebera hamwe uko umutekano wo mu muhanda warushaho kubungwabungwa neza, polisi y’igihugu irasaba abatwara ibinyabiziga gushaka uko bagirana ibiganiro kugira ngo bimwe abatwara ibinyabiziga badasobanukiwe babashe kongera kubisobanurirwa kurushaho.
Amakuru aturuka muri Kenya aravuga ko leta ya Kabila n’umutwe wa M23 bashyize umukono ku masezerano y’amahoro mu mujyi wa Nairobi muri Kenya ku munsi w’ejo kuwa 12/12/2013.
Bazimaziki Saveri w’imyaka 29, yiciwe mu mujyi wa Goma arashwe ajugunywa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu inyuma ya Hotel Ihusi yegeranye n’umupaka w’u Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15/11/2013.
Nyuma y’uko ibiganiro hagati ya Leta ya Kongo n’umutwe wa 23 bihagaze igihe kigera ku mezi icyenda, biteganyijwe ko bisubukurwa uyu munsi tariki 09/09/2013 mu Mujyi wa Kampala.
Mu nama abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’inama mpuzamahanga w’akarere k’ibiyaga bigari ICGLR basoje mu mujyi wa Kampala muri uyu mugoroba basabye ko Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo isubira mu biganiro by’amahoro n’umutwe uyirwanya wa M23 mu gihe cy’iminsi itatu n’ubwo leta ya Congo yo ishaka ko M23 yashyira (...)
Intumwa yihariye y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, Ambasaderi Aboubacar Diarra mu karere k’ibiyaga bigari aremeza ko mu byumweru bike ingabo z’amahanga zigomba guhangana n’imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo zizaba zahasesekaye ndetse izi ngabo ngo zikazaba zinashinzwe no kubungabunga imipaka y’ibihugu bihana (...)
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Charles Kayonga aravuga ko kuba FDLR iri mu burasirazuba bwa Congo ariyo mpamvu nyamukuru yatumye havuka indi mitwe yitwaza intwaro harimo ishamikiye kuri FDLR bafatanya mu bikorwa byo kwica no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro irwanya FDLR (...)
Abapolisikazi 100 bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID), barahamagarirwa guhesha ishema igihugu cyabo muri ubwo butumwa batanga serivisi nziza.
Umutwe wa FDLR wafashe bugwate ubwato butandatu bwari butwaye abantu 18 bumwe bumwe bambukaga ikigobe cya Tchondo kiri mu kiyaga cya Edouard. Barasaba amadorali y’Amerika 50 kuri buri muntu kugira ngo babarekure.
Inyeshyamba za FDLR zishe abantu 20, abandi benshi barakomereka mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 24/06/2012 mu birometero 80 by’akarere ka Walikale muri Kivu y’Amajyarugu.
Imirwano hagati y’inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’umutwe wa Nyatura n’abarwanyi ba Raia Mutomboki mu karere ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo yahitanye abaturage batatu mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 17/06/2012.
Inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’abarwanyi ba Nyatura bishe umugore zinafata abantu 35 bugwate mu gace ka Matusila mu karere ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 10/06/2012.
Inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’umutwe wa Nyatura, mu cyumeru cyarangiye tariki 10/06/2012, bateye ibitero mu gace ka Ufamandu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Viralo muri Kivu y’Amajyaruguru batwika amazu yo mu midugudu 10.
Inyeshyamba za FDLR na Mai-Mai zishe abasivili barenga 100 mu cyumweru gishize mu duce twa Ufamandu ya mbere n’iya kabiri mu karere ka Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Igitero FDLR yateye mu gace ka Tchambutsha mu birometero 100 mu majyepfo ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru mu ijoro rishyira tariki 17/05/2012 cyahitanye abasivili bagera kuri 13 bo mu bwoko bwa Waloa Loanda.
Inyeshyamba za FDLR n’abarwanyi ba Mai-Mai bafashe ku ngufu abagore bane bo mu duce twa Lubero na Walikale mu majyepfo y’iburasizuba bwa Kanyabayonga muri Kivu y’Amajyaruguru mu ijoro rishyira kuwa kabiri tariki 08/05/2012.
I Kigali hateraniye inama ihuje impuguke mu bya Gisirikare, ziga ku buryo hashyirwaho umutwe w’ingabo zihuriwemo n’ibihugu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba uzajya uhora witeguye gutabara ahavutse ibibazo muri aka karere.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur zikomeje gufasha abanya Darfur kuva mu bibazo bafite, birimo kwigira munsi y’ibiti nk’amwe mu mateka yarangiye mu Rwanda. Tariki 16 kugeza 18 uku kwezi, hatashywe ibyumba by’amashuri 17 byubatswe n’ingabo z’u Rwanda.
Umurambo wa Ngendahimana Eric wiciwe muri Uganda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16/03/2012, nibwo wagejejwe ku mupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda. Inzego za polisi hagati y’ibihugu byombi nizo zahererekanyije umurambo ku rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.