Biyemeje kurwanya iterabwoba ribitirirwa

Abasilamu bo mu Karere ka Gatsibo biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ishingiye ku idini ibitirirwa.

Babitangaje kuri uyu wa Kane tariki 8 Nzeli 2016, mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’ aka Karere.

Iyi nama yari igamije kurwanya no gukumira ibikorwa by’iterabwoba bishingiye ku idini, byagaragaye muri aka Karere, no mu tundi duce dutandukanye tw’igihugu.

Shehi Murengera Haruna umuyozozi w’idini ya Islam mu Karere ka Gatsibo, yijeje ubuyobozi ubufatanye mu kurwanya no gukumira abakwitwaza idini bagakora iterabwoba.

Yagize ati” Idini yacu yubahiriza amahoro, kuko nicyo Korowani itwigisha. Abaryihisha inyuma bagakora amahano, ni abahezanguni ntabwo turi kumwe nabo.”

Abandi bayoboke b’Idini ya Isilamu bari muri iyi nama, bemeza ko ibikorwa by’iterabwoba bihabanye cyane n’ukwemera kwabo. Bavuga ko ababikora, babikora ku nyungu zabo bwite.

Gasana Richard umuyobozi w’Akarere, yababwiye ko Umuyisilamu muzima adakwiye kujya mu bikorwa by’iterabwoba.

Yabasabye ko ubwo ari bwo butumwa bakwiye kwigisha abayoboke babo, anababwira ko bagomba gusengera ahantu hazwi.

Ati” Uzishora mu bikorwa by’iterabwoba bihungabanya umutekano w’abaturarwanda, azafatwa nk’umwanzi w’igihugu ahanwe n’amategeko.

Icyo tubasaba ni ukwiteza imbere, mukitandukanya n’abitwaza idini bagahungabanya umutekano.”

Guhanahana amakuru mu gihe hari ahagaragaye abashobora kujya mu bikorwa by’iterabwoba, ni kimwe mu byo biyemeje.

Mu Karere ka Gatsibo naho hagaragaye bimwe mu bimenyetso bigaragaza imigambi y’iterabwoba.

Mu murenge wa Kabarore ahazwi ku izina rya ruhuha, havumbuwe ishuli ryigishaga urubyiruko ibikorwa by’ubutagondwa, rihita rifungwa.

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntawatwambika icyasha tubibona kd ntanuwasenya ibyagezweho ngo turebere kubaka biravuna kd igihugu cyacu aha kigeze harashimishije niyo mpamvu, dukwiye gufatana urunana tugahana amakuru kandi kugihe bityo amahoro azaganza iwacu.

rucogoza yanditse ku itariki ya: 10-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka