Kamonyi: Umukobwa asabwa ibishyingirwa bifite agaciro nibura k’ibihumbi 800

Umuryango w’umukobwa wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ugomba gushakira umwana wabo ibikoresho bitandukanye bizamufasha mu rugo rwe rushya harimo n’ibyo mu ruganiriro.

Umukobwa ngo ntagomba kubura salon mu bishyingizwa bye.
Umukobwa ngo ntagomba kubura salon mu bishyingizwa bye.

Ni saa yine z’amanywa, izuba ryo mu bihe by’impeshyi ntirikaze cyane. Umuhoza (si amazina ye) mu ikanzu y’umweru n’inkweto zishinguye na zo z’umweru n’umukunzi we wambaye ikoti n’inkweto by’umukara n’ishati y’umweru baritegura gusezerana imbere y’Imana.

Nyuma yo gusezerana, inshuti n’abavandimwe b’umuryango baherekeje umukobwa wabo. Umuhoza yicaye mu ivatiri n’umugabo we bageze ku musore bateregereje guhabwa ikaze n’umuryango w’umuhungu, imbere yabo haparitse imodoka itwaye ibishyingiranwa, ikigaragara cyane ni intebe, ameza n’akabati byo mu ruganiriro (salon).

Nubwo umukobwa ugiye gushyingirwa asabwa ibikoresho byinshi guhera ku masahani, amafuriya kugeza kuri matela, amashuka n’ibiringiti bitwara amafaranga atari make, Umuhoza nyuma yo kuraranganya amaso asubiza ko ari ukwiteganyiriza.

Icyakora, John Ndengeyingoma (amazina yahinduwe), umwe mu batashye ubukwe, agira ati “Kubonera umukobwa ushyingirwa byose bisiga umuryango mu bukene bukabije kuko umuryango usabwa kugurisha inka cyangwa isambu kugira ngo ubashe kugura ibishyingiranwa.”

Akomeza avuga ko ibishyingirwanwa by’umukobwa wo mu cyaro bitajya munsi y’ibihumbi 800, amafaranga yemeza ko ari menshi ku muryango wo mu cyaro udafite aho ukura hafatika.

Ibikoresho bijyanwa n’umukobwa mu rugo rushya bigenda bitandukana bitewe nk’uduce. Nko mu Karere ka Bugesera, ngo abakobwa bagiye gushinga urugo batwara amagare na televisiyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Prisca Uwamahoro, yatangarije Kigali Today ko gusaba umuryango w’umukobwa ibintu bihambaye nka salon yo mu nzu ari umutwaro.

Agira ati “Ni umutwaro kuri njye ariko tuzaganira n’inzego z’ibanze kugira ngo duhindure iyo myumvire, imiryango yoroherezanye mu byo isaba kenshi na kenshi iba irenze ubushobozi bwayo.”

Uyu muyobozi ashimangira ko icyo kibazo cyo gusaba umuryango w’umukobwa kitari mu Karere kose ahubwo kiri mu Murenge wa Nyamiyaga uhana n’imbibi n’Akarere ka Bugesera aho abakobwa baho batwara ibintu bihambaye akemeza ko uwo muco ari ho ushoboka kuba ukomoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abagabo basigaye bigira amadorari
natwe abakobwa tugiye kujya twihagararaho.

Belyse yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

Njye mbona abagabo bakwiye kwihagararaho kandi ni ubutwari.
None se umugore akuzaniye salon,matela,.
...araje asanze n’inzu yarakunaniye kuzura,utarakoresheje igitanda,mbese ubwo azakubaha?Oya ,umugabo ni uwihesha agaciro .
Basore nimusengere abageni babakunda,musengere ubukwe,nimubana mu mahoro muzabona ibijyanye n’ubutunzi wahoraga urota.
Nk’uko Vice Mayor abivuze ,uyu muco si uwa ABESAMIHIGO.Niba wari ugeze iNyamiyaga tuwusubize aho waturutse nubwo nabo batabiherewe uruhushya na Leta y’uRwanda.

Mukakazigaba Elevanie yanditse ku itariki ya: 14-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka