Umwihariko w’Iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rigiye kuba ku nshuro ya cyenda

Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya cyenda, guhera tariki 14 kugeza tariki 16 Nyakanga 2023.

Habaye ikiganiro n'abanyamakuru cyasobanuye byinshi kuri iri serukiramuco
Habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyasobanuye byinshi kuri iri serukiramuco

Ni iserukiramuco rizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri iyi nshuro bikaba biteganyijwe ko rizitabirwa n’ibihugu birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Buholandi, Uganda, Nigeria, Burundi, Espagne, Sri-Lanka, Afurika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya, Brésil, Canada, n’u Bufaransa.

Ubwo rizaba ritangiye tariki 14 Nyakanga 2023, abaryitabiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bazerekwa umukino witwa ‘From the Ashes I Rise’ uzakinwa n’abana batanu bo mu Rwanda bakuwe ku muhanda hamwe n’umutoza wabo Chase Johnsey wo muri Esipanye.

Kuri iyo tariki mu masaha y’umugoroba hazakinwa indi mikino itandukanye irimo ‘Umugisha’ uzakinwa n’Abanyarwanda, ‘Unseen’ uzahuriramo Abanyarwanda n’Abanyamerika, ‘Medres’ uzakinwa n’Abanyarwanda n’Abarundi, ndetse n’undi witwa ‘Generation 25’ uzakinwa n’Abanyarwanda.

Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 10 Nyakanga 2023, yavuze ko bateganya kwagura aho iri serukiramuco ribera, ntirigume i Kigali gusa, ahubwo ibikorwa byaryo bakabyerekana no mu Ntara, ndetse no mu bindi bihugu. Hope Azeda yavuze ko nko muri Nigeria na Brésil bakunze imiterere y’iri serukiramuco, basaba abaritegura ko barigeza n’iwabo.

Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda, yavuze ko bateganya kugeza iri serukiramuco hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga
Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda, yavuze ko bateganya kugeza iri serukiramuco hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga

Muri Nigeria byamaze kwemezwa ko rizahabera muri Kanama 2023, rikazaba ryitwa ENIMA Arts Festival.

Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ ni iserukiramuco mpuzamahanga ryibanda ku buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, kugira ubuzima bwiza no kwiremamo icyizere cy’ubu n’icy’ahazaza.

Babajije ibibazo bitandukanye kuri iri serukiramuco, bahabwa ibisobanuro
Babajije ibibazo bitandukanye kuri iri serukiramuco, bahabwa ibisobanuro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka