Nyanza: Hagiye gutangizwa Iserukiramuco rizajya rihurizwamo imico y’ibihugu binyuranye

Nyuma y’i Nyanza Twataramye na Gikundiro ku ivuko byajyaga bisusurutsa abanyenyanza, hagiye kwiyongeraho Iserukiramuco (Nyanza Cultural Hub), noneho riizajya rigaragarizwamo imico y’ibihugu binyuranye.

Uri hagati ni umukozi w'Akarere ka Nyanza ushinzwe imiyoborere myiza, iburyo bwe hari uhagarariye Nyanza Milk Industries naho ibumoso bwe hari uhagarariye ACOR
Uri hagati ni umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imiyoborere myiza, iburyo bwe hari uhagarariye Nyanza Milk Industries naho ibumoso bwe hari uhagarariye ACOR

Biteganyijwe iri serukiramuco rizajya riba mu mpera z’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Nyakanga, kandi irya mbere rizaba ku itariki ya 1 n’iya 2 Nyakanga 2023, ni ukuvuga muri weekend itaha.

Joseph Musinga Ndayishimiye uhagarariye umuryango ACOR (Authentic Cultural Organisation Rwanda), urimo gutegura iryo serukiramuco ku bufatanye n’Akarere ka Nyanza, avuga ko rizarangwa n’imbyino n’indirimbo, rikaba ryaranatumiwemo abakirigitananga, orchestre Impala na Groupe Urukatsa ibamo Sudi Mavenge.

Akomeza agira ati “Si imbyino gusa, rizagaragariramo n’indi mico y’Abanyarwanda, Abarundi, Abanyaliberiya n’Abanyanijeriya. Abanyamahanga bazaryitabira kugeza ubu ni ababa mu Rwanda. Ntabwo turagera ku rwego rwo gutumira abaturutse hanze.”

Yungamo ati “Mu mico yindi izagaragarizwamo harimo n’iyo guteka, umurishyo w’ingoma n’inanga by’Abarundi, amazina y’inka y’Abarundi n’ibindi”.

Yongeraho ko rizabera kuri Stade ya Nyanza, abaryitabiriye bakazishyura amafaranga 1000, ariko abazicara mu myanya y’icyubahiro bo bakazishyura 5000. Rizajya ritangira saa cyenda risozwe saa yine za nijoro.

Kubera ko uvuze umuco w’Abanyarwanda yumvamo n’inka, na yo ikumvikanisha amata, uruganda rw’amata rw’i Nyanza (Nyanza Milk Industries) na rwo ruri mu bafatanyabikorwa b’iri serukiramuco, kandi rurateganya kuzegereza amata abanyenyanza muri icyo gihe, kugira ngo bibutswe ko kuyanywa ari ingenzi mu mibereho myiza.

Théophile Kayigambire ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyanza, wari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 26 Kamena 2023, cyamenyeshaga iby’iryo serukiramuco, yavuze ko bakiranye yombi abazanye igitekerezo cyaryo, kuko riri mu bizabafasha kugera ku ntego kuko n’ubundi Nyanza yiswe ‘Igicumbi cy’umuco’.

Ati “Kuva muri 2014 tugira ku munsi w’umuganura igitaramo twita i Nyanza Twataramye. Buri mwaka kandi tugira Gikundiro (Rayon Sport) Ku Ivuko, twibuka ko iyi kipe yavukiye i Nyanza. Ibi bikorwa byose, hamwe n’ibitaramo bigenda bibera mu mahoteli anyuranye bigaragaza ko abanyenyanza bakeneye ibibafasha kwidagadura, kuko bitabira ari benshi. Nta gushidikanya ko n’iri serukiramuco rizabasusurutsa.”

Kayigambire anavuga ko mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisusurutsa abanyenyanza bishingiye ku muco, batangiye gutekereza no ku gitaramo cy’inyambo ‘Inyambo Festival’.

Ati “Kiracyari mu bitekerezo, ariko na cyo nitukigeraho kizafasha mu gususurutsa abanyenyanza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka