Hope Azeda watangije iserukiramuco ‘Ubumuntu’ yashimiye abitabiriye iryasojwe i Kigali

I Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda hasojwe iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ ryari rimaze iminsi itatu guhera tariki 14 kugeza tariki 16 Nyakanga 2023.

Ni iserukiramuco ryaberaga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, rikaba ryabaga ku nshuro yaryo ya cyenda.

Kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’ibihugu 14 birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Buholandi, Uganda, Nigeria, Burundi, Espagne, Sri-Lanka, Afurika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya, Brésil, Canada, n’u Bufaransa.

Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda
Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda

Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda, ari na we watangije iri serukiramuco, yashimiye abitabiriye iry’uyu mwaka, ndetse akomoza no ku rindi rizaba umwaka utaha wa 2024, yizeza abakunzi baryo ko iry’ubutaha rizaba ari ryiza kurushaho.

Yashimye ko iry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abantu benshi, atangaza ko iry’ubutaha rizaba guhera tariki 19 kugeza tariki 21 Nyakanga 2024. Yashishikarije abantu na ryo kuzaryitabira ari benshi, abasezeranya ko ibyo babonyemo byiza bizaba byikubye kabiri.

Usibye iserukiramuco nyirizina rya Ubumuntu, hari ibindi bikorwa byaribanjirije birimo gahunda yari igamije kwiga no kuganira ku muziki wo mu njyana ya Hip Hop, nk’imwe mu njyana zitanga ubutumwa bufasha abantu ku giti cyabo na sosiyete muri rusange iyo butanzwe neza.

Icyo gikorwa cy’iminsi itatu cyiswe ‘Hip Hop Cypher’ cyabereye mu kigo cya Centre Culturel Francophone, ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ahakunze kubera ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.

Hope Azeda, yavuze ko impamvu bahisemo gutegura amasomo agamije gusigasira iyi njyana ari ukubera ko ikunzwe n’abiganjemo urubyiruko, kandi ikaba ari injyana itanga ubutumwa iyo ikoreshejwe neza.

Ubwo ryatangiraga tariki 14 Nyakanga 2023, Abanyarwanda n’abanyamahanga baryitabiriye bagaragaje ko banyuzwe n’ababataramiye barimo itsinda ‘Generation 25’ rya Mashirika, Ballet de Barcelona, Awake Initiatives, Mind Leaps, Neema & Stephanie na Christiane Bukuru.

Abaryitabiriye ku munsi waryo wa kabiri basusurukijwe n’abantu batandukanye barimo Malaika Uwamahoro uzwiho impano zitandukanye haba mu gukina filime, kubyina, ubusizi n’ibindi.

Malaika Uwamahoro wari kumwe n’umuraperi Sema Sole bagaragaje umukino bise ‘Seen, Heard, Felt’, ugamije kugaragaza akamaro k’ubufatanye bw’umugabo n’umugore mu kubaka sosiyete.

Mu bandi bashimishije abitabiriye iri serukiramuco ku munsi waryo wa kabiri harimo abanyeshuri biga kuri Agahozo Shalom, mu mukino bise ‘Ngabitsinze.’

Umukino wabo bawuririmbyemo na zimwe mu ndirimo bagiye bahuza cyane cyane bakurikije ubutumwa bashakaga gutanga, zirimo nk’iyitwa ‘Umugisha’ ya Andy Bumuntu ,’Big Time’ ya Yvan Buravan na ‘We are the World’ yahuriwemo n’abahanzi benshi mu myaka yo hambere, ihamagarira abantu kwitabira ibikorwa byo kugoboka abababaye.

Kuri uyu munsi kandi, abahanzi ‘Oba Music’ bo muri Nigeria na bo barigaragaje muri iri serukiramuco bari bitabiriye ku nshuro ya mbere. Mu bandi bataramye harimo Ballet de Barcelona yo muri Espagne, Stella wo muri Kenya, Kiba Trio wo muri Afurika y’Epfo n’itsinda Iron Skulls ryo muri Espagne.

Ku munsi wa nyuma usoza iri serukiramuco tariki 16 Nyakanga 2023, hagaragajwe imikino yateguwe n’amatsinda ndetse n’abantu batandukanye, harimo abitwa Playwrights Play House bo muri Uganda bigaragaje mu mukino bise ‘Kawaida Nzuri’, itsinda ry’abaturutse mu Buholandi na Afurika y’Epfo mu mukino bise ‘The Intimacy of the skin’ bagaragaza ko nubwo abantu bagaragara nk’abatandukanye ku ruhu, ariko imikorere ari imwe.

Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ ni iserukiramuco mpuzamahanga ryibanda ku buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, kugira ubuzima bwiza no kwiremamo icyizere cy’ubu n’icy’ahazaza.

Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 10 Nyakanga 2023, yavuze ko bateganya kwagura aho iri serukiramuco ribera, ntirigume i Kigali gusa, ahubwo ibikorwa byaryo bakabyerekana no mu Ntara, ndetse no mu bindi bihugu. Hope Azeda yavuze ko nko muri Nigeria na Brésil bakunze imiterere y’iri serukiramuco, basaba abaritegura ko barigeza n’iwabo. Muri Nigeria byamaze kwemezwa ko rizahabera muri Kanama 2023, rikazaba ryitwa ENIMA Arts Festival.

Hakinwe imikino itandukanye ifite ubutumwa itanga. Aha bagaragazaga ububi bwo gukuramo inda
Hakinwe imikino itandukanye ifite ubutumwa itanga. Aha bagaragazaga ububi bwo gukuramo inda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka