Araburira abashaka kujya muri Amerika bibwira ko ari Paradizo

Yavuye mu Rwanda muri 2012 arangije kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR), yerekeza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), agira ngo agiye muri Paradizo cyangwa mu Ijuru, ariko ngo yasanze ubuzima butandukanye n’uko yabyibwiraga.

Ivania Inyange yasohoye igitabo yise ’Far Away from my Roots’, agenekereza mu Kinyarwanda ati "Kure cyane ya Kavukire yanjye", kivuga uburyo akiri mu Rwanda ngo yibwiraga ko Amerika ari igihugu umuntu yabonamo byihuse ibyo akeneye byose.

Yari amaze kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s) mu buvuzi bw’imitekerereze (Clinical Psychology), ariko ajya muri Amerika ataramenya neza ururimi rw’Icyongereza.

Inyange avuga ko yatsindiye Visa yo kujya muri Amerika, ndetse abona n’uburyo bumworohereza kujyayo, yakirwa n’inshuti ye yo mu muryango yari ituye muri Leta ya Ohio ahitwa Akron.

Nyuma yaje kuva muri Akron ajya muri Columbus muri iyo Leta, nyuma aza no kwimukira ahitwa Loma Linda muri Leta ya California aho yamaze umwaka yiga, hanyuma ajya mu Mujyi wa Los Angeles.

Avuga ko aho yabanje hose yahahuriye n’ubuzima butamworoheye cyane, bw’imbeho atari yarigeze yumva mu Rwanda, hiyongeraho no kutabona umugaragariza urukundo.

Inyange avuga ko yahuye n’imico itandukanye n’iy’iwabo mu Rwanda, agira ubuzima bwo kubaho wenyine, ahura n’ivangura rivanze no kunenwa mu gihugu cy’amahanga, kiri kure cyane y’aho akomoka.

Avuga ko mu mihanda y’i Los Angeles yahuraga n’abamutuka bakamuzamurira urutoki rwa ’Musumbazose’, mbese buri munsi ngo wagiraga ibyawo bishya.

Inyange yakomeje yunganira igitabo yanditse agira ati "Najyaga numva bavuga ngo ’igihe ni amafaranga’ ariko nageze hano muri Amerika ndabyibonera. Hari aho nari natsindiye akazi hasigaye kubazwa mu magambo, nkererwaho umunota umwe nsanga bagahaye undi."

Muri icyo gitabo kandi Inyange agaragaza umuco yahasanze, aho umusore amenyana n’umukobwa uwo munsi bakiyemeza guhita babana nk’umugabo n’umugore bataziranye (nta bukwe bubaye, nta n’uwo babimenyesheje).

Inyange ngo yibwiraga ko icyo gihugu kitabamo guhutazwa, ndetse ko amahirwe menshi azahita amugeraho ako kanya, ariko ngo bitwara igihe kinini bitewe n’uko umuntu yaba azi ubushabitsi, asobanukiwe n’imyuga myinshi ndetse azi neza Icyongereza.

Ntabwo ahakana ko muri Amerika hari amahirwe, ariko ngo ’bisaba kugenda umuntu yacanye ku maso’.

Ati "Ntekereza ko benshi batarahagera bibwira Amerika nk’uko nayibwiraga, nk’urugero nari narabwiwe ko ari ahantu huzuye amahirwe, ariko nta wigeze ambwira uburyo ayo mahirwe nayageraho".

Ati "Bakubwira ko ’uzabona akazi’ ariko ntibakubwira uburyo bigoye kukabona ku nshuro ya mbere ukigerayo, ibaze nawe uko wabigenza utazi Icyongereza, n’akazi ukeneye nta kintu na kimwe usobanukiwe kijyanye na ko."

Inyange avuga ko akomeje kwandika ibitabo, nk’umuntu ubona ko atangiye kumenyera uwo mugabane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Siwe wenyine njye niyo wankata ijosi sinahajya kuko ibyo abantu banjye batuyeyo bakorewe byarampahamuye,ahubwo kiriya gihugu kimeze nkigifite Magic kuko isi cyayihumye amaso.

Oscar yanditse ku itariki ya: 20-08-2022  →  Musubize

๐‘๐‘– ๐‘”๐‘ข๐‘ก๐‘’ ๐‘ก๐‘ค๐‘Ž๐‘๐‘œ๐‘›๐‘Ž ๐‘–๐‘๐‘ฆ๐‘œ ๐‘”๐‘–๐‘ก๐‘Ž๐‘๐‘œ?

Alias yanditse ku itariki ya: 20-08-2022  →  Musubize

Abantu bose bibaza ko bazabahoneza batavunitse bazagira
ikibazo nkicyo wagize wavuye mu gihugu urumutesi byaringombwako bigenda gutyo urakoze kuko ufashije nabandi bafite ibitekerezo nkibyo warufite kera nibazako ubu nawe wacanye kumaso
Courage noneho.

King David yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Normally it is better to change the living area and go somewhere else to learning, all the time life is leaning.

But why she did not come back here, we have all those academic papers and soft skills but we do not have what we want to have.

Ukoze straggle ukagera kunzozi zawe bitwaye iki, ngaho ahubwo nafashe nโ€™abandi kugerayo.

Antoine NZAAYISENGA yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Ko atagarutse se? Ubwo nukugirango ace intege abashaka kujyayo!! Abantu nibabi.... narintegereje ko avuga ko muri Amerika byamunaniye abuze iyo paradiso akaza mu yiwabo i Rwanda kumbe nโ€™ubu aracyariyo.Uwahangeza jye numva nta rindi juru nashaka

Kankazi yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Ubundi tugomba kunyurwa nibyo dufite naho IMANA ya yadushyize kuko ahantuhose wahabonera umugisha ushaka!! Rero tugomba kwirinda no kwitondera imyanzuro dufata burimunsi ok ok thanks ๐Ÿ‘๐Ÿ‘๐Ÿ‘๐Ÿ‘๐Ÿ‘

VINCENT yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Yego nyine ntakwihehya ko ugeze iwabo wโ€™amahirwe kuko nโ€™abahavuka bijya bibacanga ukumva ngo biyahuye maze.
Ugira go se biyahura kuko banezerewe?

Magirirane yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

How can iget that book? Thanks

Jean Nepo yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Ahantu hose haba hari amahirwe ashobora 100% niba waratinze kubona ubutunzi suko waribmuri America ahubwo nigihe cyitari cyakajyera kuko no murwanda washoboranga kuba waragiza iyo kaminuza nibikunde neza kandi tujye tumenya akanyoni katagurutse nikamenua iyo mwije..... So kandi twibuke ko Iwabo wumuntu ntacyaharuta so rero jyew numva ahantu hose wahaboneea amahirwe ndense nincuti zikaba zanakurutira izo wasize I wanyu

Tuyizere yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

bikwiye a mahanga arahanda

cloude hagenimana yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka