Muhanga: Hafunguwe isomero rizafasha abashaka gucengera Igifaransa

Abagize ishyirahamwe ‘Pourquoi Pas’, bafunguye isomero bitiriye izina ryabo mu mujyi wa Muhanga, mu rwego rwo gufasha abashaka kwihugura mu rurimi rw’Igifaransa, gukora ubushakashatsi no kwigira ku byanditswe n’impuguke mu bumenyi bw’Igifaransa.

Abifuza gusoma bahawe ikaze
Abifuza gusoma bahawe ikaze

Ni isomero ritangiranye ibitabo bibarirwa mu bihumbi 80, birimo iby’abana bato, iby’abanyeshuri biga mu byiciro byose, ndetse n’abashakashatsi ku bintu bitandukanye mu nyandiko z’Igifaransa.

Umuyobozi wa Pourquois Pas, Padiri Hildebrand Karangwa, avuga ko nk’umuntu wize asoma agakunda gusoma ibitabo, yumvaga byaba byiza n’abandi babonye ibitabo byo gusoma, ari nayo mpamvu bitiriye iryo somero (Pourquois Pas) bishatse kuvuga ni ‘kuki bitashoboka’ ngo n’abandi basome.

Agira ati “Gusoma ni ukuvoma ubwenge ariko ntiwanenga umuntu udasoma utagize icyo umuha ngo asome, gusoma ni inkingi ikomeye mu burezi, umuntu wiga adasoma ni nk’umuntu ujya guhinga nta suka, turashaka ko abana bakunda gusoma kugira ngo bazabikurane”.

Avuga ko umuntu uzajya agana isomero azajya ahabwa amasaha agera ku munani asoma nta kiguzi atanze, ariko ko nta wemerewe gucyura igitabo, bakaba banateganya gushyira ibitabo mu buryo bw’ikoranabuhanga no gushyira amakuru akenewe muri mudasobwa, kugira ngo byorohere abashaka ibitabo gusomera aho bari.

Padiri Karangwa avuga ko isomero rizafasha abifuza gukora ubushakashatsi
Padiri Karangwa avuga ko isomero rizafasha abifuza gukora ubushakashatsi

Avuga ko mu rwego rwo kugeza isomero kure hashoboka bazanashyiraho irigendanwa mu modoka, ikazajya ijya ku bigo by’amashuri ikirirwayo, abakeneye ibitabo bagasoma bitabasabye gukora ingendo.

Bamwe mu batuye umujyi wa Muhanga bahamya ko iryo somero rije ari igisubizo, ku bakiri bato n’abakuze bifuza gucengera ururimi rw’Igifaransa, kuko mbere babonaga aho bakura ibitabo byo gusoma, by’umwihariko ku batari bafite uburyo bw’ikoranabuhanga.

Munyehirwe Tite ushinzwe uburezi mu muryango wita ku burezi (Hope Family), avuga ko isomero ry’Igifaransa rizabafashiriza abana kubona aho basura bakabona ibitabo, kuko ahanini babonaga iby’Icyongereza kuri murandasi.

Agira ati “Dufasha abana baturuka mu miryango ikennye, tuzajya tubazana hano basure isomero ku badashoboye kubona iyo murandasi bosome batahe”.

Florence Ndayishimiye, avuga ko hari abantu batuye mu mujyi wa Muhanga ariko batabonaga aho bakura ibitabo, ubu bakaba bahawe ikaze muri iryo somero dore ko ari ubuntu.

Ndayishimiye avuga ko ismoero rizafasha abanyeshuri batuye muri Muhanga n'inkengero zayo
Ndayishimiye avuga ko ismoero rizafasha abanyeshuri batuye muri Muhanga n’inkengero zayo

Avuga ko harimo ibitabo by’imivugo byatuma abana batangira kwimenyereza guhimba imivugo, ibyo bikaba bizafasha abana cyane mu bihe by’ibiruko, aho kwirirwa bicaye gusa mu rugo.

Agira ati “Uyu mujyi wari ufite ikintu kinini ubura, kuko muri Muhanga na Ruhango hari amashuri menshi atagiraga amasomero, bizafasha rero abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kubona aho batira ibitabo bagakora ubushakashatsi, bitume abana nabo batozwa gusoma ngo biyungure ubumenyi”.

Isomero ‘Pourquoi Pas’ rigizwe n’igice kibitsemo ibitabo, igice cy’isomero n’igice abantu bafatiramo icyayi banisomera igitabo, rikaba rifite intego yo gukundisha abantu gusoma ibitabo bakiyungura ubwenge nta kiguzi.
Ku bifuza kugana iri somero, riherereye i Gahogo ahazwi nko kuri Plateau, ku muhanda munini Kigali-Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka