Ni ba nde mu muco Nyarwanda bemerewe gutega Urugori?

Nubwo hari abatega ingori mu birori bitandukanye cyangwa se bakazitega uko babonye batabanje kumenya ibisobanuro byazo, mu muco Nyarwanda, hari abemerewe gutega urugori n’abatarutega nk’uko bisobanurwa na Mukandori Immaculée, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Inshongore, akaba ari umubyeyi ufite imyaka 70 y’amavuko uzi byinshi ku muco Nyarwanda, by’umwihariko ku bijyanye n’urugori, kuko na we yarutegeshejwe ndetse nk’umubyeyi akaba na we amaze kurutegesha abandi benshi.

Mu mucyo nyarwanda hari abari bemerewe gutega urugori n'abatabyemerewe
Mu mucyo nyarwanda hari abari bemerewe gutega urugori n’abatabyemerewe

Mukandori avuga ko ubusanzwe urugori rwakorwaga mu bikenyeri by’amasaka, hakaba abantu b’abahanga bazi kuranda ingori mu mitege y’ibikenyeri, abagore bashaka gukosha ingori bakabagendera, bakabanza kubapima imitwe bakoresheje akagozi ku buryo urugori umuntu yakosheje ruza rumukwira neza.

Icya mbere abantu bagomba kumenya ku bijyanye n’urugori, ni uko barutegera umugabo, bakarutegera abana ndetse n’Igihugu. Ubundi ngo habagaho umuhango wo gutegesha urugori, igihe umugore yashatse noneho akaba abyaye umwana w’uburiza (umwana wa mbere).

Uko uwo muhango wakorwaga, mu gihe cyo guhemba, niba abaje guhemba ari ab’iwabo w’umukobwa bazanaga n’urugori, bikavugwa no mu ijambo ko baje no kumutegesha urugori, ubwo Nyina na Se niba akibafite bombi bakarumutegesha ndetse bafatanyije n’umukwe wabo, kuko ni we byabaga bishingiyeho byose, kuko urugori rutegwa n’umugore. Ubwo amaze kurutegeshwa yabaga yiswe umutegarugori.

Si ababyeyi b’umugore gusa bamutegeshaga urugori, ahubwo n’umuryango w’umugabo washoboraga gutegesha urugori umukazana igihe baje kumuhemba yarabyaye. Ikindi ni uko gutega urugori byashoboraga kuba inshuro nyinshi, uko umubyeyi abyaye bakamuhemba, bakamutegesha urugori.

Impamvu mu muhango wo gutegeshwa urugori wakorwaga umugabo ahari, ni uko yabaga ari we utumye uwo utegeshwa urugori ari umugore ndetse akaba yabaye umubyeyi, kuko nta mukobwa wategeshwaga urugori cyaraziraga. Ngo ni ikimwe n’uko nta mugore wategaga amasunzu, kuko amasunzu yasobanuraga ubusugi.

Nyuma y’uko umukobwa amaze gushyingirwa, hakurikiragaho umuhango wo kumwogosha amasunzu, ni ukuvuga kumwogosha umusatsi wose hakamera undi utari amasunzu, akaba ari wo azategamo urugori igihe yabyaye.

Iyo uwo wategeshejwe urugori yageraga igihe cyo kujya kwerekana abana iwabo, bavugaga ko yatwaye urugori, ni ukuvuga ko yagombaga kujyana umwana cyangwa se abana, akagenda ateze urugori bamutegesheje ubwo bazaga kumuhemba yabyaye. Ariko n’igihe yaramukaga agiye kwerekana abana, ariko ababyeyi batarabanje kuza kumuhemba, ngo bamutegeshe urugori, ubwo bahitaga barumutegesha muri uwo muhango wo kwerekana abana.

Uretse kuba nta mukobwa utega urugori, hari n’abandi batemerewe gutega urugori harimo abagore bashatse ariko bakaba batarabyara, mbese bagitegereje kubyara, keretse uwamaze kwiheba ko atakibyaye, bijyanye no kuba yaba ageze mu myaka yo kuba atabyara. Uwo ngo yashoboraga kurutega, arutegeye umugabo ndetse n’Igihugu nubwo atabyaye. Hari n’abantu bagiraga ishavu ryinshi ryo kuba batarabyaye bagahitamo kutazigera batega urugori na rimwe.

Mukandori avuga ko urugori rwari ikintu gikomeye mu muco, ku buryo nta mubyeyi wanyuraga mu muhanda ahetse umwana adateze urugori, kuko abandi babyeyi baramusekaga, bakabona yakoze ibintu bibi, mbese muri iki gihe byagereranywa no kubona umubyeyi uhetse umwana yambaye ikabutura cyangwa se ipantaro kuko ubona bidakwiye.

Mu muco wo hambere umubyeyi uhetse umwana, yagombaga kugenda ateze urugori afite n’inkongoro y’umwana ku ijanja (ku kiganza, yabaye nk’uhina ukuboko yegereza urutugu), kugira ngo ayitwaremo amata y’umwana niba agiye ku rugendo kandi afite umwana utagihazwa n’ibere.

Nta mugore udafite umugabo cyangwa se umupfakazi wategaga urugori, keretse iyo yabaga yashyingiye umwana we w’umuhungu kuko byashushanyaga ko yasigaye mu mwanya wa Se. Ariko yashyingiye umukobwa ntiyarutegaga.

Mukandori akomeza avuga ko urugori rwafatwaga nk’ikamba ry’umugore, nk’icyubahiro cye, ariko rukanafatwa nk’umurimbo, ku buryo umugore cyangwa se umubyeyi yashoboraga kurutega ahantu hose agiye yumva ashatse kurimba, nko mu misa, mu bukwe n’ahandi.

Uburyo bwiza bwo gutega urugori, ngo ni ukuruzana mu gahanga nk’aho umusatsi utereye, rukanyura inyuma y’amatwi, rukagera ku mutwe inyuma, kurutega hejuru y’umusatsi burya ngo ntabwo ari byo.

Ikindi ni uko nta muntu wikoshereza (wigurira) urugori ategeshwa bwa mbere, kuko rukoshwa n’abagiye kurumutegesha, ariko iyo rukuze (rushaje) aba ashobora kwikoshereza urundi.

Uburyo bwo kurwitaho, ni uko iyo umuntu yabaga avuye aho yari yazindukiye, yakuragamo urwo rugori akarujisha ahantu wagereranya no mu cyumba, nko ku kagege cyangwa se ako twakwita akameza kubakwaga haruguru y’urutara, ahabikwa ibintu bidakorwaho n’abantu bose, ariko mbere yo kurujisha cyangwa se kurubika, yabanzaga kurushyira mu gatambaro keza, kugira ngo hatazagira icyarwanduza cyangwa se icyatuma ruseka (rusaduka).

Mukandori avuga ko ako kagege cyangwa se akantu kameze nk’akameza, kubakwaga haruguru y’urutara, ari ko baterekagaho n’inzoga bitaga ihenero, umuntu yabaga ashobora kunywaho no mu masaha y’ijoro igihe agize inyota, kuko ntiyabaga ari iy’abantu bose, yabaga ari iya nyir’urugo.

Mukandori asoza avuga ko urugori nubwo rutagitegwa n’abantu benshi, ariko rufite agaciro ndetse n’icyo rusobanura, kuko burya n’abategarugori bataruteze rugaragara ariko baba baruteze, barutegeye abagabo babo, barutegeye abana ndetse n’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi nkuru ni nziza peee..........uyu muntu yayiteguye neza kandi anyibukiye uburyo mukecuru wanjye ataritaba Imana yabigenzaga!!!!!!
Nifurije uyu mubyeyi kurama!!!!

Muhoza Olivier yanditse ku itariki ya: 27-12-2023  →  Musubize

Murakoze. Muzatubwire n’abemerewe kuvuza impundu. Umwaka mwiza

UMUPFASONI yanditse ku itariki ya: 27-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka