Incamake ku Mwami Kigeli V Ndahindurwa n’uburyo yavuye mu Rwanda

Kigeli V, amazina ye yose ni Ndahindurwa iri rikaba ryari izina ry’Ubututsi, Jean Baptiste izina rya Gikirisitu nk’umugatolika na Kigeli V izina ry’Ubwami.

Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste ni mwene Yuhi V Musinga akaba murumuna w’Umwami Mutara III Rudahigwa, ari nawe yasimbuye nyuma y’itanga rya mukuru we tariki 25 Nyakanga aguye i Burundi ku kagambane k’abakoloni b’Ababiligi bashakaga gutandukanya Abanyarwanda kugira ngo babashe kubayobora uko babyumva.

Uyu ni Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste mu kiganiro yigeze kugirana na Radiyo Ijwi rya Amerika (VOA).

Kigeli V yaragize ati “Mu by’ukuri navuye mu Rwanda atari njyewe ubishaka. Navanyweyo n’Ababiligi. Umwami Rudahigwa bamaze kumwica, Guverineri Generali w’u Rwanda n’u Burundi Jean Paul Harroy, yari biteguye gushyiraho undi usimbura Rudahigwa, noneho ku itariki 28 Nyakanga aba ari jyewe wima, hanyuma tariki 29 Nzeri 1959 nemeza leta y’Ababiligi ko nzaba Umwami Uganje (w’itegeko nshinga) mbishyiraho umukono imbere y’Inama Nkuru y’u Rwanda icyo gihe.”

Kigeri akomeza agira ati “Kubera rero ko leta y’Ababiligi yashakaga gukuraho Ubwami mu Rwanda ku mbaraga ni bwo itangiye guteranya Abahutu, Abatutsi, Abatwa, bashora indwano, gutwika amazu no kwica. Nsaba leta y’Ababiligi kugira ngo mbihoshe baranga, mpita mfata icyemezo cyo kujya Kinshasa kureba Dag Hammarskjold wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kumubwira ko akwiriye gutabara, ko mu Rwanda bimeze nabi kandi Ababiligi bakaba baranze guhagarika intambara.”

Nyuma yaho, Ababiligi bahise bashyiraho repubulika bangira Kigeli kugaruka mu gihugu, kuko n’ubundi intego yabo yari ugukuraho Ubwami bagashyiraho repubulika nk’uko Kigeri V yabisobanuye.

Kigeli yaragize ati “Icyo gitekerezo Ababiligi bakigize mbere Mutara amaze gutanga, kuko bari bateguye undi bashakaga gushyiraho utari umwami. Bari bategereje gushyira repubulika muri icyo gihe.”

Ababiligi bamaze kumubuza gutaha, Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste yahise ava i Kinshasa yerekeza muri Tanzania, akomereza i Nairobi muri Kenya, ariko naho ntiyahatinda kuko haje kuba imidugararo ya politike, maze Kigeli yigira inama yo kujya muri
Uganda, aza kuhava yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye ngo arebe ko yabasha kubumvisha ko bagomba gutabara u Rwanda ariko biba iby’ubusa.

Kigeli V Ndahindurwa yavutse ku itariki 29 Kamena 1936 abatizwa Jean Baptiste; nubwo se Umwami Yuhi V Musinga yari yaranze kuyoboka ubutegetsi n’imyemerere y’Abakoloni akanga no kubatizwa bigatuma bamwirikana mu gihugu; agasimburwa n’umuhungu we Mutara III Rudahigwa waje kwemera kuyoboka idini ya gikirisitu akanabatizwa izina rya Charles Léon Pierre.

Kigeli V wakomeje kugumana icyubahiro mu buryo bw’izina no gusigasira umurage ndangamuco w’ubwami akanabyambikirwa imidari, yagumye mu buhungiro aho yari afite ibikorwa byo gufasha Abanyarwanda b’impunzi mu muryango wamwitiriwe (Kigeli V Foundation), kugeza atabarutse (atanze) ku itariki 16 Ukwakira 2016 afite imyaka 80.

Iminsi ye ya nyuma yayibaye mu mujyi wa Oakton, Virginia muri USA, ariko umugogo we watabarijwe mu Rwanda.

Yavutse ku itariki 29 Kamena 1936 i Kamembe muri Cyangugu, abyarwa n’Umwami Yuhi V Musinga na Mukashema Bernadette, wari uwa karindwi mu bagore be 11. Ubwo Musinga yirukanwaga n’abakoloni b’Ababiligi mu 1940 bakamucira i Moba muri Congo, Kigeli yari afite imyaka ine, hanyuma se amaze gutanga mu 1944 Kigeli agarukana na nyina mu Rwanda afite imyaka umunani, hashize igihe gito nawe arabatizwa yitwa Jean Baptiste.

Amashuri abanza yayize muri Groupe Scolaire Astrida (ubu ni Groupe Scolaire Officiel de Butare mu majyepfo y’u Rwanda, akomereza muri Collège Nyangezi i Bukavu muri Congo kugeza mu 1956, arangije aza gukora mu buyobozi bwa mukuru we Mutara III Rudahigwa kugeza mu 1959.

Umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa watabarijwe kuya 15 Mutarama 2017 i Mwima mu karere ka Nyanza mu irimbi riruhukiyemo mukuru we Mutara III Rudahigwa nyuma y’umuhango wo ku musezeraho wabereye mu Rukaii ahahoze Ingoro y’Umwami. Ubu hahinduwe kimwe mu bice bigize Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka