Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko Intore 1500 mu ikoranabuhanga, zigiye koherezwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, kugira ngo zihugure abaturage ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Ibikorwa byo guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika, bitwara arenga Miliyali enye z’Amadorali y’Amerika buri mwaka.
Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko tariki 15 Nyakanga 2023 izahagarika Application yayo yari isanzwe ikoreshwa muri telefone (BK App) ikayisimbuza Application cyangwa se porogaramu nshya (BK Mobile App) yorohera abayikoresha kandi yihuta.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA), kirimo gukora ubukangurambaga biciye mu guhugura abanyeshuri b’amashuri makuru na Kaminuza mu by’ikoranabuhanga, itumanaho n’ubucuruzi, hagamijwe kubongerera ubumenyi muri urwo rwego.
Niba hari umuntu wafunguje Konti kuri Google (compte Google/ Google account), akaba amaze imyaka igera kuri ibiri, atayikoresha, iyo Konti iri mu bibazo. Ikigo cy’Abanyamerika cya Google kiritegura gutangira gahunda yo gusiba za Konti zose zidakoreshwa (zimaze imyaka ibiri kuzamura zidakoreshwa), iyo gahunda yo kuzisiba (…)
Elon Musk nyiri Twitter, yatangaje ko yabonye umuntu ugiye kuba umuyobozi mushya (CEO) wa Twiitter n’ubwo atavuze amazina ye. Yavuze ko we azahita ajya ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ibijyanye n’ikoranabuhanga kuri urwo rubuga nkoranyambaga rwa Twitter mu byumweru bikeya biri imbere.
Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere indango y’Igihugu kuri murandasi ‘Akadomo Rw’ (RICTA), kirahamagarira ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye no gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga kwitabira gukoresha RINEX.
Ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga ‘Direca Technoligies’, kiratangaza ko cyiyemeje kugoboka inzego zitandukanye zirimo imiyoborere, uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi n’ubworozi, ibigo by’imari, ibidukikije, ubukerarugendo n’izindi mu rugendo rw’ikoranabuhanga.
Mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’ikoranabuhanga, mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kujya hatangwa murandasi (Internet) hifashishijwe ikoranabuhanga rya satellite (icyogajuru), rizafasha kuyigeza mu bice bitandukanye by’icyaro n’ibindi byari bisanzwe bigoye kuyigezamo.
Mu rwego rwo gukwirakwiza ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu, Leta irateganya kugeza iby’ikoranabuhanga mu mirenge irenga 42 itabifite.
Murandasi (Internet) yatangiye hagati mu myaka ya 1960-1970, ubwo ibyogajuru (satellites) byari bitangiye koherezwa mu kirere(mu isanzure), hagamijwe gufasha abasirikare kuvugana bakoresheje itumanaho rigendanwa(mobile telecommunication).
Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye.
Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere indangarubuga y’u Rwanda [RW], RICTA, cyashyize ahagaragara ipaki yitwa ‘AkadomoRW social media package’ igamije gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo bakora binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Umuryango mugari w’akoresha Internet ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), bihaye intego zo kongera umubare w’abenjeniyeri b’imiyoboro ya Internet mu gihugu, mu myaka itanu iri imbere.
Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, yayoboye inama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari (Broadband Commission) afatanyije n’umushoramari Carlos Slim na Dr Tawfik Jelassi wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay, n’Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) Houlin Zhao.
Mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyadukaga mu Rwanda mu ntangiriro za 2020, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo gukumira ikwirakwira ryacyo, zirimo na gahunda ya Guma mu Rugo mu gihugu hose.
Inama yiga ku mikoreshereze ya Interineti mu Rwanda yateraniye i Kigali, yiga uburyo bwo kuvugurura serivisi za Interineti nk’uburyo bufasha rubanda guhorana amakuru y’ibyo bakeneye, ariko no gutekereza uko barinda abana bakoresha Interineti.
Kompanyi ya Facebook irateganya guha akazi abantu ibihumbi icumi (10,000) bo mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi kugira ngo bubake icyitwa ‘metaverse’ iri rikaba ari ikoranabuhanga Facebook ishaka kujya ikoresha rituma abantu barikoresha basa nk’aho bari kumwe.
Imbuga nkoranyambaga zikomeje kugaragara ko ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa benshi, dore ko benshi bazishimira uburyo zoroshya ibijyanye no guhanahana amakuru.
Leta ivuga ko muri iyi minsi ihanganye n’ibibazo by’umutekano mucye, imvururu, n’inzara byose bitizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga zikomeye, bitewe n’uko ngo abanyepolitiki bazikoresha mu nyungu zabo.
Ikigo giteza imbere Indangarubuga y’u Rwanda[.rw] kikaba gihagarariye abakoresha Ikoranabuhanga mu Rwanda(RICTA), kiri mu bukangurambaga bwiswe “Zamuka na AkadomoRW”, aho kigaragaza inyungu zo gukoresha izina ry’urubuga rwa murandasi rw’indangarubuga y’u Rwanda.
Mu ngamba urubuga rwa Instagram rwafashe zo kurinda abarukoresha, rwongeyemo izifasha ingimbi n’abangavu kwirinda ubutumwa badashaka bohererezwa n’abantu bakuru.
Murandasi (Internet) imaze kuba igikoresho gikenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi, haba mu bucuruzi, umutekano, gushaka akazi, imyidagaduro, ubuvuzi, ubuyobozi n’ibindi byinshi.
Ikoranabuhanga rya Internet ni kimwe mu bikomeje gutezwa imbere mu Rwanda. Ibi bituma rigera ku baturage benshi, aho bahurira ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye baganira, bakamenya amakuru, ndetse zimwe zikavugirwaho akarengane n’ibibazo abaturage bahuye na byo.
Irembo ni urubuga rwa Internet ubu rutangirwaho serivisi zitandukanye zigera ku ijana nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bakozi barwo. Ni urubuga kandi rwari rwashyiriweho korohereza abaturage kubona serivisi zimwe na zimwe cyane cyane izitangirwa mu nzego z’ibanze. Ni urubuga rwagombye gukora ku buryo umuturage abona serivisi (…)
Abakuriye za kaminuza n’amashuri makuru bavuga ko igiciro cya Internet kiri hejuru cyane bityo ikabahenda mu gihe ikenewe cyane mu kwigisha abanyeshuri bitabaye ngombwa ko baza ku ishuri, bakifuza ko Leta yayishyiraho ‘Nkunganire’ nk’iyo mu buhinzi.
Ikoranabuhanga mu bigo by’imari bibitsa bikanaguriza ni imwe mu nzira zihutisha gutanga serivisi, kandi rikabika amakuru yizewe hirindwa kwibeshya kwa muntu mu gukora raporo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ikoranabuhanga rikwiye kwifashishwa mu guhangana n’ibindi biza byakugariza isi, nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 kizaharije ubukungu bwayo.
Kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi (internet) mu Rwanda cyanditse inkuru ivuga ko interineti ikigo AC Group cyashyize mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ari baringa.
Abahanga bavuga ko abana bato bajya kuri murandasi (interineti), bakajya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bashobora kuhamenyanira n’abantu nyuma bakazabahohotera ntibabashe kubyivanamo, ababyeyi bagasabwa kumenya ibyo abana babo baba bahugiramo.