Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko abantu babiri gusa ari bo basigaye bari kuvurwa icyorezo cya Marburg.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko abantu babiri mu bavurwaga icyorezo cya Marburg bakize, mugihe habonetse undi mushya wanduye icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024 nta muntu mushya wabonetse wanduye icyorezo cya Marburg, nta wakize, nta n’uwapfuye, abantu batatu bakomeje kuvurwa.
Bamwe mu baturage by’umwihariko abigeze gukoresha imiti batandikiwe na muganga, bavuga ko babikuyemo isomo rikomeye, ku buryo nta wabo bashobora kwemerera gukora icyo gikorwa, bitewe n’ingaruka bahuriyemo na zo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 93 byafashwe kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, byagaragaje ko nta muntu wanduye icyorezo cya Marburg.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Ukwakira 2024 habonetse undi muntu mushya wanduye icyorezo cya Marburg.
Inzego z’ubuzima mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, zirashishikariza abaturage b’ako Karere, by’umwihariko abafite ubumuga, kwitabira ibikorwa biteganyijwe muri ako Karere bigamije gusuzuma no kuvura uburwayi bw’amaso.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, umuntu umwe ari we wakize icyorezo cya Marburg.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024 habonetse undi muntu umwe wanduye icyorezo cya Marburg, akaba yabonetse nyuma y’ibipimo byafashwe aho umurwayi wa mbere yanduriye.
Banki ya Kigali BK yateye inkunga ya Miliyoni eshanu z’ Amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) gahunda y’ubukungarambaga bwo kurwanya kanseri y’ibere bwateguwe n’Ikigo ‘Breast Cancer Initiative East Africa (BCIEA)’ bukorwa buri mwaka hagamijwe kumenyekanisha kanseri y’ibere, gukangurira abantu kuyipimisha hakiri kare, ndetse (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, umuntu umwe yanduye Icyorezo cya Marburg mu bipimo 81 byafashwe.
Mu rwego rw’Ukwezi kwahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, gufite insanganyamatsiko igira iti ‘Twite ku buzima bwo mu mutwe aho dukorera’, bamwe mu bashinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Karere ka Bugesera, basobanuye bimwe mu biranga umuntu ufite ubuzima bwo mutwe butameze neza cyangwa se bwahuye n’ikibazo cyabuhungabanyije.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024 umuntu umwe ari we ukirimo kuvurwa indwara ya Marburg, uyu muntu akaba ari na we wari urimo kuvurwa ku wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024.
Kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko umuntu umwe gusa (1) ari we uri kuvurwa Icyorezo cya Marburg.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko umuntu umwe (1), yakize mu gihe babiri (2) ari bo bari kuvurwa Icyorezo cya Marburg.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko amakuru inzego z’ubuzima zifite, agaragaza ko umuntu bikekwa ko ari we wa mbere wanduye icyorezo cya Marburg, yagikuye ku nyamaswa y’agacurama.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nta muntu wanduye Icyorezo cya Marburg mu bipimo 103 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), yagaragaje ko abantu batatu gusa (3) ari bo basigaye bari kuvurwa Icyorezo cya Marburg mu Rwanda, mu gihe umuntu umwe mu bari barwaye yakize.
Abantu 5 bakize Icyorezo cya Marburg mu gihe mu bipimo 271 byafashwe kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024.
Abantu umunani bakize icyorezo cya Marburg ku wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, abamaze gukira bose hamwe baba 38.
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwa muntu zivuga ko umubiri w’umuntu nta mubare w’inkingo ntarengwa ushobora gukingirwa, kuko ufite ubushobozi bwo kwakira no gukingirwa inkingo zishoboka zose, kubera ko ziwufasha kongera abasirikare bahangana bakanawurinda indwara.
Abantu bane bakize icyorezo cya Marburg ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, abamaze gukira bose hamwe baba 30.
Umubare w’abakira icyorezo cya Marburg ukomeje kwiyongera, aho abandi batandatu bakize ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, abamaze gukira bose hamwe baba 26.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, MINISANTE yagiranye ikiganiro n’abayobozi b’amadini n’amatorero ku miterere y’icyorezo cya Marburg mu Rwanda.
Abakorera bimwe mu bigo nderabuzima byo mu Turere two mu Rwanda, bavuga ko bari mu ihurizo ry’uburyo hari ibizamini bafatira abarwayi n’imwe mu miti baha ababigana, babikorera raporo na fagitire zishyuza RSSB, hakaba ibyo itemera kwishyura nyamara ngo biba biri ku rutonde rw’ibiba bigomba kwishyurwa.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hari ingamba zigiye kuvugururwa mu gukomeza guhangana na Marburg imaze ibyumweru birenga bibiri igaragaye mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024 abantu babiri bakize icyorezo cya Marburg, hapimwa abantu 104, nta wanduye mushya wabonetse, nta n’uwapfuye azize Marburg.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) rwatangaje ko ruzatera inkunga gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) igamije gukuba kane umubare w’abaforomo n’ababyaza hamwe no guhugura abaganga babaga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 umuntu umwe yishwe n’indwara ya Marburg, yuzuza umubare w’abantu 14 bamaze gupfa mu Rwanda bazize icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024 abandi bantu batatu bakize indwara ya Marburg, abamaze gukira bose hamwe baba 15. Kuri uwo munsi nta wapfuye azize Marburg, nta n’uwanduye mushya wabonetse, abarimo kuvurwa ni 30.