Ange Kagame na Jeannette Kagame na bo batanze impapuro z’isuku ku bana b’abakobwa

Ange Kagame yiyemeje gutanga udupaki 80 tw’impapuro z’isuku (sanitary pads) zizafasha abana b’abakobwa bagorwaga no kuzibona mu gihe bari mu mihango, rimwe na rimwe abo bakobwa bikabatera ipfunwe, bikaba byabangamira imyigire yabo, cyangwa se ntibisanzure mu bandi.

Ange Kagame yiyemeje gushyigikira ubu bukangurambaga bw’uruhererekane burimo gukorwa binyuze cyane cyane kuri Twitter, nyuma y’uko uwitwa Gaëlle yari amaze kwemera gutanga udupaki 50, na we agasaba abandi bantu batandukanye barimo na Ange Kagame kwitabira ubu bukangurambaga.

Ange Kagame na we ntiyagarukiye aho, ahubwo yahamagariye abandi bantu batandukanye barimo n’umubyeyi we, Madamu Jeannette Kagame, kudacikanwa n’iki gikorwa.

Umubyeyi we na we ntiyatinze kumusubiza, kuko abinyujije kuri Twitter yahise yemera gutanga udupaki ijana buri kwezi mu gihe cy’umwaka, na we asaba abayobozi mu muryango Imbuto Foundation na Unity Club gushyigikira ubu bukangurambaga.

Ubu bukangurambaga burimo gukorwa hifashishijwe Hashtag zitandukanye nka #EndPeriodShame, #EndPeriodpoverty , @Imatter_Period , #IMatter2020 , #EndPeriodShame , #Freetheperiod , n’izindi.

Uwemeye gushyigikira ubu bukangurambaga yandika umubare w’udupaki tw’ibyo bikoresho by’isuku atanze ubundi agahamagarira abandi bantu ko bakwifatanya na we mu guhashya ubukene butuma abana b’abakobwa batiga neza bitewe no kubura ibyo bikoresho.

Ambasaderi Nduhungirehe Olivier abinyujije kuri Twitter, na we yagaragaje ko ashyigikiye ubu bukangurambaga, atangaza ko yiyemeje gutanga udupaki 100 tw’impapuro z’isuku zikorerwa mu Rwanda zitwa Tamu, ahamagarira umunyamideli Mbabazi Shadia, abenshi bazi nka ShadyBoo kwitabira ubwo bukangurambaga.

Umwana w’umukobwa akenera gukoresha nibura udupaki 3 cyangwa 4 ku gihembwe kandi agapaki kamwe kagura amafaranga y’u Rwanda magana atandatu (600frw) kuzamura.

Inkuru bijyanye:

Nduhungirehe yasabye Shadyboo gutanga impapuro z’isuku muri #FreeThePeriod

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashima igikorwa n’umutima utanga. Gusa haterwe n’intabwe yo kwigisha kuroba kurusha gutanga ifi. Mu Rwanda hari ibibazo byinshi birimo ubushomeri, ubuzererezi, uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, amakimbirane mu ngo, abana bats ishuri, inda zitifuzwa cyane cyane Ku bangavu, ubujura... Bituruka Ku kibazo cy’ubutindi bwugarije imiryango. Habeho gufasha in go kubaka ubushobozi butuma ziva mu bukene bw’akaranda.

Ndashima First Lady kandi mufitiye icyizere ko azafasha abanyarwanda kuvugurura imibereho yabo. Bravo.

kalisa yanditse ku itariki ya: 31-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka