Bamwe mubafite uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda, bavuga ko gushyirwa mu kato bituma uburwayi bwabo bubaviramo ubumuga kandi bashobora kuvurwa bagakira, basaba kwitabwaho no kugezwa kwa muganga kuko uburwayi bwo mu mutwe buvurwa bugakira.
Abakozi b’Ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Trinity Metals Group) mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, ni bamwe mu basaba Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Abafatanyabikorwa bayo udukingirizo twinshi two kubarinda kwandura virusi itera SIDA, kuko utwo bahabwa ngo tudahagije.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika (RWABATT12), ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zituruka mu bihugu bitandukanye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika (MINUSCA) ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta y’icyo gihugu, batashye ku mugaragaro inzu y’ababyeyi yo (...)
Ubuyobozi bukuru bushinzwe gahunda yo kurwanya Malariya ku Isi, buratangaza ko nubwo iyo ndwara izahaza ndetse ikaba inahitana abatari bake, ariko intego yo kuyirandura burundu ibihugu byihaye ishoboka.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), gisobanura uburyo bwiza wakora isuku y’amenyo utiteje ibindi bibazo, kuko hari ababikora bakangiza ishinya cyangwa ntibamaremo imyanda yose, kandi ngo ibyiza ni ukoza mu kanwa buri gihe umuntu amaze kurya.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yizeza ko izasimbuza inzitiramubu buri myaka itatu mu turere twose tuzihabwa mu Gihugu ihereye kuri Nyamagabe, aho buri rugo ruzazihabwa ku buntu.
Umuturage w’i Nyamagabe witwa Nibarere Agnès, avuga ko ahora atambuka ahantu haretse amazi mu kiziba cyangwa ubwe agatereka amazi mu nzu mu gikoresho yayavomeyemo, akabonamo udusimba dutaragurika ariko akigendera ntabyiteho.
Ikigo Zipline kiyoboye mu gukwirakwiza ibikoresho birimo n’amaraso ahabwa abarwayi kwa muganga cyifashishije utudege tutagira abapilote, kivuga ko mu Rwanda kigira uruhare rwa 75% mu kugeza amaraso ku bitaro byo hanze ya Kigali.
Impuguke mu buzima zigaragaza ko kurwanya no kurandura burundu indwara ya Malaria, bisaba ingambwa zikomatanyije kuko ari byo bishobora gutanga umusaruro, mu kurinda abaremba bakazanazahazwa n’iyo ndwara ihitana abatari bake.
Umuryango urwanya indwara yo kuva kw’amaraso gukabije yitwa Hemophilia (Hemofiliya), hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), barahamagarira abantu bafite ibimenyetso by’iyo ndwara, kwihutira kuyisuzumisha hakiri kare, kugira ngo birinde impfu cyangwa ubumuga.
Indwara ya Glaucoma ni indwara ifata umutsi wa ‘Nerf Obtique’ ufata amakuru y’ijisho ukayajyana ku bwonko bw’umuntu ikajyenda iwumunga buhoro buhoro bikarangira umuntu abaye impumyi.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) cyatanze inzitiramubu z’ubuntu ku banyeshuri bose bacumbikirwa mu bigo bya Leta n’ibyigenga, nyuma yo kubona ko bari mu byiciro byibasiwe n’iyo ndwara kurusha abandi mu Gihugu.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kigiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria ku itariki 25 Mata, cyishimira ko iyo ndwara yagabanutse kubera gukoresha Abajyanama b’ubuzima.
Inzobere z’abaganga bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) zaturutse mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ku wa Kabiri tariki 16 Mata 2024 zatangiye ibikorwa byo kuvura abaturage ku buntu mu Karere ka Karongi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), cyatangaje ko cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nimero 329304 y’umuti wa Benylin Paediatric Syrup ku isoko ry’u Rwanda, wahabwaga abana.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018, bwagaragaje ko abarokotse Jenoside yekorewe Abatutsi ari bo benshi bafite ikibazo cy’ihungabana n’agahinda gakabije ugereranyije n’abandi Banyarwanda. Ubu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside n’iyari Minisiteri y’Umuco na Siporo.
Yubahe Beatrice w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, wasabiwe ubutabazi bwihuse bw’amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu yo kumufasha kuyungurura amaraso (Dialyse), arashimira ababigizemo uruhare kuko ubufasha yabonye bwatumye ashobora kubyimbuka akaba ategereje ko ahindirirwa impyiko agasubira mu ishuri.
Muri iyi minsi u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakoerewe Abatutsimu 1994, hari abakigaragaza ibimenyetso by’ihungabana, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), kikaba gisaba Abanyarwanda kuba hafi yabo no kwiyambaza inzego z’ubuzima mu gihe bibaye ngombwa, kinagaragaza nomero za telefone zakwifashishwa mu gihe (...)
Abaturage bo mu Murenge wa Nyarubaka mu Murenge wa Kamonyi, baturiye ikigo nderabuzima cya Nyagihamba, bashyikirijwe inzu ababyeyi babyariramo, ariko banifuza guhabwa imbangukiragutabara yo gufasha abagize ibibazo bisaba kujyanwa ku bitaro bifite ubushobozi.
Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwa Autisme mu Karere ka Muhanga, barishimira kwegerezwa ikigo kibitaho cyitwa ‘Oroshya Autisme’, kuko n’ubwo kimaze igihe gito gitangiye gukora, abo babyeyi batangiye kubona abana babo bahindura ubuzima ugereranyije na mbere.
Muri Amerika, umurwayi wa mbere ku Isi watewemo impyiko y’ingurube yatashye iwe, nyuma yo gusezererwa n’ibitaro bya ‘Massachusetts General Hospital’, akaba atashye yari amaze ibyumweru hafi bibiri akorewe ubwo buvuzi.
Muri gahunda y’Ingabo na Polisi yiswe ‘Defence and Security Citizen Outreach Programme’, itsinda ry’abaganga riturutse mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe ryageze mu Karere ka Gakenke, aho bagiye kumara ibyumweru bibiri bavura abaturage indwara zitandukanye.
Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwa Autism, buterwa n’ikibazo umwana aba yaragize ku bwonko bigatuma agira imyitwarire idasanzwe, ntabashe kuvuga mu gihe abandi bana batangirira kuvuga n’ibindi bimenyetso, bavuga ko ibyo bituma kubavuza cyangwa amashuri yabo bihenda cyane ku buryo ababasha kubyigondera ari mbarwa, (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) igaragaza ko mu Rwanda ikiguzi kigenda ku mwana ku nkingo zose ateganyirijwe kuva akivuka, kirenga Amadolari y’Amerika 80 (asaga ibihumbi 100Frw), utabariyemo ikiguzi cya serivisi.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi (RSSB) ishami rya Nyagatare, Nzamurambaho Sylvain, asaba abaturage kumenya imyirondoro yabo bakoresheje telefone igendanwa, kugira ngo hirindwe ko bashobora gutinda guhabwa serivisi kwa muganga, kubera kudahura k’umwirondoro uri ku ikarita ndangamuntu n’uri muri sisiteme.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko uburyo bwo kubika amakuru y’abana bakingiwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, buzagabanya ikiguzi cy’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 300, yagendaga ku ikoreshwa ry’ifishi yandikagwaho aya buri mwana.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare buvuga ko abanyeshuri 68 ari bo bagikurikiranwa kwa muganga, harimo batandatu (6) bari mu bitaro bya Nyagatare, ahagikekwa ko amata banyoye ku ishuri ari yo ntandaro y’uburwayi.
Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA, RRP+, ruvuga ko hari akato karimo guhabwa abanyamuryango barwo, cyane cyane urubyiruko, bitewe ahanini n’uko umuntu iyo amenye ufite iyo virusi ngo agenda abibwira abandi.
Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Igituntu, umunsi wizihirijwe mu Karere ka Rubavu, abajyanama b’ubuzima 15 bo muri aka Karere bashimiwe uruhare bagize mu kumenyekanisha abafite ibimenyetso by’igituntu no gukurikiranira hafi abari ku miti, bahabwa amagare yo kubafasha gukora akazi kabo neza.
U Rwanda rurahamagarira buri wese kugira uruhare mu guhashya indwara y’igituntu ibarirwa mu ndwara 10 zihitana abantu benshi ku Isi, abafite ibyago byinshi byo guhitanwa n’iyo ndwara bakaba ari abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.