Nyabihu: Akarere kahagurukiye abatita ku ndyo y’abana kandi badakennye

Akarere ka Nyabihu kahagurukiye ababyeyi batazi gutegura indyo yuzuye y’abana kandi ubusanzwe mu karere ho hatari mu harangwa inzara.

Nyabihu yeramo imboga z'amoko menshi ariko bamwe mu byabyeyi ngo ntibita ku kubitegura.
Nyabihu yeramo imboga z’amoko menshi ariko bamwe mu byabyeyi ngo ntibita ku kubitegura.

Kutamenya gutegura indyo yuzuye kuri bamwe mu babyeyi i Nyabihu bifatwa nk’ingeso, mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko ahanini iki kibazo giterwa akenshi n’ubujiji bwa bamwe mu babyeyi kandi abenshi batabuze ibiribwa byayikora.

Uwanzwenuwe Theoneste, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, avuga ko mu mwaka ushize ikibazo cy’imirire mibi mu bana kitagabanutse nk’uko babyifuzaga kuko umwaka washize bageze ku bana 176 bafite ikibazo cy’imirire mibi bavuye ku 179.

Agira ati “Ntiwumve imibare y’abo 179 ngo wumve ko ari bo gusa cyangwa se ngo wumve ko ari ikibazo cyo kuba abantu barabuze icyo barya. Ahubwo n’ukutamenya gutegurira abana babo."

Uwanzwenuwe avuga ko ubujiji bwa bamwe mu babyeyi mu gutegura indyo yuzuye bukurura imirire mibi.
Uwanzwenuwe avuga ko ubujiji bwa bamwe mu babyeyi mu gutegura indyo yuzuye bukurura imirire mibi.

Akomeza agira ati "Aka karere si akarere karangwamo inzara, ni akarere gafite ibyo kurya bitunga abaturage. Ariko uburyo byafashamo abana ngo bagire ubuzima bwiza ntabwo ari benshi babiha agaciro.”

Yongeraho ko iyo umubyeyi yejeje nk’ibirayi cyangwa ibindi, ari byo yumva umwana yarya gusa adatekereza ku bindi byakunganira iyo ndyo. Abihurizaho n’undi muturage witwa Imanizampa Jean Pierre, na we wemeza ko iki kibazo gihangayikishije.

Imanizampa agira ati “Noneho umubyeyi yakumva ko agaburiye umwana we ibirayi, akarya ibirayi byonyine ntiyumve ko agomba gushaka n’imboga.”

Guhera mu mwaka wa 2016-2017, Akarere ka Nyabihu kiyemeje kujya gakangurira kakanikigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye mu miryango, hagamijwe guca imirire mibi n’indwara ziterwa na yo muri uyu mwaka wa 2016-2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka