Nyamata: Miss Kalimpinya yatangije "Club Bambe" yigisha ubuzima bw’imyororokere

Igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2017, Miss Kalimpinya Queen akomeje gushyira mu bikorwa umushinga yahize, ashyiraho itsinda ryigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere.

Miss Kalimpinya ari kumwe n'abanyeshuri bo muri TSS Nyamata
Miss Kalimpinya ari kumwe n’abanyeshuri bo muri TSS Nyamata

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Nzeli 2017, yatangije iryo tsinda rizwi ku izina rya “Club Bambe” ku kigo cy’imyuga cya TSS Nyamata kiri mu Karere ka Bugesera.

“Club” nk’iyo yayitangije mu Rwunge rw’amashuri rwa Cyahafi mu Mujyi wa Kigali. Akaba ateganya gushinga “Club Bambe” eshanu mu gihugu cyose.

Ubwo yatangizaga “Club Bambe” muri TSS Nyamata abanyeshuri bamubajije ibibazo bitandukanye bigaragaza ko bamwe badasobanukiwe n’ubuzima bwabo bw’imyororokere.

Niho Miss Kalimpinya yahereye ababwira ko iyo “Club” yatangije izabafasha kubona amakuru atandukanye ku buzima bw’imyororokere bazajya bahabwa n’impuguke zizajya zibaganiriza.

Abo babyeshuri bemeza ko nibabona amakuru nyayo ku byo bibaza ku buzima bwabo hari benshi bazahindura imyumvire bityo abatwaraga inda zitateguwe bagabanuke; nk’uko uwitwa Shema Denise abisobanura.

Agira ati “Hari amakuru menshi tutagira hari ibyo ababyeyi bacu badatinyuka ngo batubwire. Kandi murabizi ko ifaranga ridushuka cyane. Turizera ko nitubona umwanya wo kuganiriramo ubuzima bwacu bizarokora benshi.”

Miss Kalimpinya avuga ko buri mwana akwiye gukura azi amakuru ahagije ku buzima bwe bw'imyororokere
Miss Kalimpinya avuga ko buri mwana akwiye gukura azi amakuru ahagije ku buzima bwe bw’imyororokere

Mugenzi we witwa Kabatesi Yvette agira ati “Ntabwo twimenya n’ibyo tumenya tubyumva mu biganiro ntabwo wamenya ubuzima bwawe ubayeho bwose. Turizera ko nibura iyi Club izadufasha kuganira no kumenya byinshi ku buzima bwacu.”

Nyampinga Kalimpinya avuga ko ari kugera ku nzozi yari afite akiri umwana ubwo yabonaga umwana biganaga apfusha nyina akabona ko hari abana n’ababyeyi bajya babura ubuzima kubera amakuru make n’ubumenyi buke ku buzima bwabo.

Avuga ko abana bakwiye gukura bafite amakuru ahagije ku buzima bwabo kandi bazi uko baburinda.

Agira ati “Nakuranye uyu mushinga nifuza ko abakiri bato bamenya ubuzima bwabo. Nzabafasha gukunda umurimo kuko ukora ntabwo ahugira mu bindi. Kugira ikinyabupfura no gukunda Imana bikazaza biha umugisha ibyo bose.”

Miss Kalimpinya ari kumwe na se (wambaye umuhondo) bari muri TSS Nyamata
Miss Kalimpinya ari kumwe na se (wambaye umuhondo) bari muri TSS Nyamata

“Club Bambe” Miss Kalimpinya ari gutangiza mu bigo by’amashuri abazigize, biganjemo abakobwa, bazajya bahura ubundi baganirizwe n’abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere barimo abajyanama b’ubuzima n’abandi babyeyi.

Ibigo abo banyeshuri bigaho nibyo bizajya bigena igihe abo banyeshuri bazajya bahura ubundi Miss Kalimpinya abashakire abo babaganiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turamwishimiye nakomereze ago cyanee!!!

Niyigaba Thomas d’Aquin yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

Courage Mukobwa wacu. We are proud of you kandi Imana ibigufashemo

Gaspard yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka