Muri 2024 kugwingira bizaba bigeze kuri 15%

U Rwanda rurateganya ko muri 2024 abana bato bafite ikibazo cyo kugwingira baba baragabanutse bakava kuri 38% bakagera kuri 15%.

Muri 2024 kugwingira bizaba bigeze kuri 15%
Muri 2024 kugwingira bizaba bigeze kuri 15%

Byatangarijwe mu nama yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2018.

Yahuje ibigo bitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa b’iyo Minisiteri ngo barebere hamwe uko imirire mu bana bato yatezwa imbere.

Umuyobozi wa gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato (NECDP), Dr Anita Asiimwe, avuga ko kugira ngo intego yo kugabanya umubare w’abana bagwingira kubera imirire itaboneye igerweho, bisaba kuzamura imyumvire y’ababyeyi.

Agira ati “Ikigomba gukorwa ni ukuzamura imyumvire y’ababyeyi, bakamenya ko imyaka ya mbere y’umwana, nukuvuga kuva avutse kugeza ku myaka itandatu, ari yo igomba kwitabwaho cyane. Bamenye ko kugwingira bikunze kuba ku mwana utararenza imyaka ibiri, bakabirwanya.”

Yongeraho ko ikindi kirimo gukorwa ari ukongera ingo mbonezamikurire mu midugudu, ku buryo iyo gahunda izagera ku bana benshi kuko ubu igera kuri 13% gusa by’abana yakagombye kugeraho.

Minisitiri Nyirasafari yemeza ko hakiri ibibazo bijyanye n'ubushobozi nubwo birimo gushakirwa ibisubizo ngo imirire mibi icike
Minisitiri Nyirasafari yemeza ko hakiri ibibazo bijyanye n’ubushobozi nubwo birimo gushakirwa ibisubizo ngo imirire mibi icike

Uwimana Rusi, umubyeyi wo muri Musanze, avuga ko iki kibazo giterwa n’uko hari bamwe mu babyeyi batazi gutegura ifunguro ryujuje ibisabwa.

Ati “Bamwe muri twe ntituzi gutegura ifunguro ryujuje ibisabwa kugira ngo umwana akure neza. Turacyafite ubujiji ari yo mpamvu dukeneye amahugurwa kugira ngo tumenye gutegura neza ibyo dufite kuko hari ibyo tutitaho.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ikora ku by’imirire myiza mu bana (Sun Alliance), Venutse Muhamyankaka, asaba ko ingengo y’imari ijyanye n’imirire myiza yazamuka.

Ati “Hakenewe ko ingengo y’imari ishyirwa mu by’imirire myiza izamuka haba muri minisiteri zitandukanye cyangwa mu turere. Gukangurira abaturage gutegura indyo yuzuye, kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ibindi, byose bisaba amafaranga atari make.”

Inzego zitandukanye ziraganira uko imirire myiza yazamuka mu bana bato
Inzego zitandukanye ziraganira uko imirire myiza yazamuka mu bana bato

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Espérance, yemeza ko hakiri ibibazo bibangamiye iyo gahunda ariko ko birimo gushakirwa ibisubizo.

Ati “Twemera ko hakiri ibibazo bijyanye n’ubushobozi, ingengo y’imari irakenewe muri rusange ari yo mpamvu twateranye ngo tubiganireho. Hari ibyo Leta ishobora gukora ndetse n’abafatanyabikorwa ariko uruhare runini ni urw’ababyeyi.”

Yongeraho ko sosiyete muri rusange niyumva akamaro ka gahunda mbonezamikurire y’abana bato, ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira kizarangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese mwahaye ababyeyi imirimo mukabona ko icyo kibazo kidakemuka.muravuga ngo uruhare ni urw ababyeyi, nta kazi, ntibahinga ibyo bashaka bahinga ibyo leta yavuze,... none uruhare ruzaba rushingiye he?? kereka abantu nibareka kubyara!!

bbbb yanditse ku itariki ya: 16-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka