‘Kuki mwareka ibiyobyabwenge bikabicira ubuzima mukiri bato?’ Perezida Kagame atakambira urubyiruko

Perezida Paul Kagame yaburiye urubyiko ku byago biri mu kwishora mu biyobyabwenge birwugarije, asaba n’abatabikoresha kutarebera bagenzi babo babyishoramo.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kutica ubuzima bwarwo kubera ibiyobyabwenge
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kutica ubuzima bwarwo kubera ibiyobyabwenge

Iyo yari ingingo yibanzeho cyane mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwahuriye mu gikorwa ngarukamwaka kiswe “Meet The President”, cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Kanama 2018.

Icyo kiganiro cyari cyatumiwemo urubyiruko runyuranye rukora mu bice byose by’ubuzima ndetse runaturutse mu mpande zose z’igihugu, byaranzwe no kungurana ibitekerezo mu gihe kigera ku masaha atatu Perezida Kagame yamaranye na rwo.

Mu gice kinini cyaranze icyo kiganiro, Perezida Kagame yibanze ku mpungenge atewe n’uburyo urubyiruko rutita ku buzima bwarwo nk’uko bikwiye, atunga agatoki cyane cyane abishora mu biyobyabwenge n’ubusinzi.

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n'urubyiruko byakozwe mu bwisanzure budasanzwe
Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’urubyiruko byakozwe mu bwisanzure budasanzwe

Yagize ati “Nkurikije amakuru akomeza kungeraho ndetse n’ibyo nanjye ubwanjye mbona, bigaragara ko urubyiruko ntacyo rukora ngo rushyire ingufu mu kurengera ubuzima bwarwo.Nimureke kwiyica mukiri bato, kubera ibiyobyabwenge.

“Ibiyobyabwenge mu rubyiruko (nkamwe mukiri bato), ntacyo byamarira ubuzima bwanyu ahubwo birabwangiza.”

Yasabye urubyiruko kurebera bagenzi babo, ku buryo banagarura abo babonye bashaka kubyishoramo.

Havuzwe umuvugo wibutsa urubyiruko ko igihe cyo gukora ari iki
Havuzwe umuvugo wibutsa urubyiruko ko igihe cyo gukora ari iki

Yasabye urubyiruko gukomeza kwiga no gukunda umurimo, ababwira ko badakwiye gucika intege mu gihe batari kugera ku ntego biyemeje ahubwo ngo bakwiye gukomeza kongera imbaraga.

Ati “Uko ugerageza kugera ku ntego ni na ko kunanirwa birushaho kugusatira, icyo uba usabwa ni ugukomeza gukwepana nabyo. Ugutsindwa ko kuragushakisha ariko amahirwe ni wowe uyashakisha. Ugomba gukora ibishoboka byose ntutsinzwe ariko ugakora ku buryo n’amahirwe atagucika.”

Ibyo biganiro byitabiriwe n'urubyiruko rwaturutse mu gihugu hose
Ibyo biganiro byitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu gihugu hose
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose ibyo president Kagame avuga bihuye neza nuko Bible ivuga muli 1 Abakorinto 7:1,hadusaba kwirinda ibintu byangiza umubiri wacu (drugs:Itabi,Urumogi,Cocaine,Cannabis,Marijuana,Hashish,Kat,etc...Abakristu nyakuri n’abana babo,birinda ibiyobyabwenge.Ndetse abahamya ba Yehova bose,iyo ufashe ikiyobyabwenge bakakugira inama ukanga kukireka,bible itegeka ko baguca mu idini.Abayehova bose barabyubahiriza.Kimwe nuko waba usambanye,wibye,usinze,uriye ruswa,kurongorwa utwite,etc...Bible itegeka ko iyo bakugiriye inama ukanga kumva,baguca,ndetse bible itegeka ko batongera no gusangira nawe.Aho gukeka ko bakabya,byisomere muli 1 Abakorinto 5:11-13.Bigira ingaruka nziza kuko wihana bakakugarura (reintegration).Bituma kandi abantu bumvira imana,bakaba abantu beza.

Mazina yanditse ku itariki ya: 20-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka