Ingaruka zo kudahembwa kw’abakozi b’ibitaro bya Mibilizi zirimo kugera no ku barwayi

Abaganga n’abakozi b’ibitaro bya Mibilizi biherereye mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi, bamaze amezi atatu badahembwa baravuga ko biri kubateza ingorane z’imibereho mu miryango yabo ndetse bikagira n’ingaruka kuri serivisi batanga.

Kudahemba bamwe mu bakozi b'ibi bitaro bya Mibilizi biri guteza ingaruka haba kuribo ndetse n'abarwayi babigana
Kudahemba bamwe mu bakozi b’ibi bitaro bya Mibilizi biri guteza ingaruka haba kuribo ndetse n’abarwayi babigana

Abaganga n’abakozi b’ibitaro bya Mibilizi bafite iki kibazo ni abagera kuri 67 basanzwe bahembwa n’ibitaro ubwabyo. Aba basobanura ko amezi abaye atatu nta cyitwa umushahara kandi ari wo bakesha ubuzima bwabo bwose.

Ni mu gihe bagenzi babo bandi bo bahembwa na Minisiteri y’Ubuzima n’abandi baterankunga; bo batarebwa n’iki kibazo kuko bo babonera amafaranga yabo igihe.

Umwe muri aba bakozi yagize ati “Urabona kujya kukazi buri munsi nta kintu winjiza ukamara amezi atatu kandi dufite abana mu mashuri, tugomba no kurya biragoye mbese ubuzima bwacu bwarahungabanye muri rusange nibadufashe gusohoka muri iki kibazo.”

Usibye umushahara w’ukwezi bakagombye kuba bahembwa n’ibitaro bya Mibilizi ubwabyo nkuko bigaragara mu masezerano bagiranye, hari n’andi mafaranga y’agahimbazamusyi atangwa na Ministeri y’Ubuzima buri gihembwe bita (PBF); ayo nayo aba bakozi baravuga ko bamaze ibihembwe bitandatu bihwanye n’umwaka n’igice batayaca iryera.

Uyu ati “icyo tutumva ni uburyo ibigo nderabuzima bikorera muri ibi bitaro babona amafaranga ya (PBF) twebwe ntituyabone. Hari amakuru avuga ko minisiteri y’ubuzima iyohereza agakoreshwa mu kugura amavuta y’imodoka n’indi mirimo y’ibitaro ugasanga ibyo byose ari twe tubigwamo.”

umuyobozi w'ibitaro bya Mibilizi Dr.Nzaramba Theoneste, avuga ko ibibazo bafite babigejeje kunzego zibishinzwe kandi ko bizeye ko bizakemuka
umuyobozi w’ibitaro bya Mibilizi Dr.Nzaramba Theoneste, avuga ko ibibazo bafite babigejeje kunzego zibishinzwe kandi ko bizeye ko bizakemuka

Ibyo byose biraza bikitura ku barwayi bivuriza muri ibi bitaro aho bavuga ko batari kwishimira serivisi bahabwa n’abashinzwe kubavura.

Nyirangwijabanzi Agathe ati “Navuye imuhira saa kenda z’ijoro ibyo mbabwira ni ukuri kugeza ubi sindavurwa ndimo kwibaza ukuntu ntaha byanyobeye.”

Ngerina Kabera yungamo ati “Nageze aha saa moya za mugitondo bampeye nomero ya cyenda ariko ntibarajyana mu isuzumiro kandi mfite umuvuduko ni ikibazo kuko ntabwo bari kutwakira ngo batuvure.”

Usibye kuba aba baganga basobanura ko bagerageza uko bashoboye ngo buzuze inshingano zabo zo kuvura abarwayi, kurundi ruhande bashimangira ko bisa n’ibibagoye cyane kuzuza ibyo akazi kabasaba cyane ko hari ibisaba imbaraga z’umubiri ari na yo mpamvu biri kugira ingaruka ku barwayi.

Uyu ati “Kuvura umurwayi utariye biragoye kuko iyo umaze kabiri utarya, bakwirukanye munzu mu mutwe byivanze usanga ari ikibazo gikomeye. Rimwe na rimwe umurwayi akahasiga ubuzima kuko ntambaraga zo kumwitaho uba ufite yewe hari nubwo umwakira ufite umujinya wo kudahembwa.”

Uku kudahembwa kw’abakozi bamwe b’ibitaro bya Mibirizi ngo biterwa n’amadeni asaga miriyoni Magana atatu ibi bitaro biberewemo harimo agomba kwishyurwa n’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), icyakora umuyobozi w’ibi bitaro Dr.Nzaramba Theoneste, avuga ko iki kibazo cyagejejwe ku nzego zigishinzwe kandi ngo biteguye ko kizakemuka nubwo atavuga igihe kizakemukira.

Ati “Biragoye kuko kugeza ubu hari aho dutegereje amafaranga tutarabona ni icyo kibazo dufite ariko twakigejeje ku buyobozi bw’akarere na minisiteri y’ubuzima hari icyo ibiziho hari icyizere kirambye dufite ko bazabidufashamo.”

Iki kibazo cy’imyenda iberewemo ibitaro bya Mibilizi si ubwambere kivuzweho kuko ubwo abasenateri bazaga muri aka karere mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2019, mu rwego rwo kureba uburyo bw’imitangire ya serivisi z’ubuzima zihagaze bakigejejweho icyo gihe biyemeza kugikorera ubuvugizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nukur ibitaro bya MIBILIZI ubu ibintu bimeze neza cyane,bakomereze ahongaho.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-05-2022  →  Musubize

nubwo ikibazo cya kemutse hari bamwe batangiye kubizira

danny bizumuremyi yanditse ku itariki ya: 12-07-2019  →  Musubize

mwiriwe ndatekereza ko iyi nkuru twabahaye yari iyi impamo none bamwe mubayihaye batangiye kubirukana mu buryo budasobanutse

danny bizumuremyi yanditse ku itariki ya: 12-07-2019  →  Musubize

Ntabwo iki kibazo kiri kubitaro by a Mibirizi gusa ahubwo ni mu karere ka Rusizi kose abakora mu rwego rw,ubuzima babayeho nabi cyane kubera ko reta wagira ngo aka karere yaragatereranye,kubera ko abakozi hafi ya Bose bahembwa ,n,ibigo bakoramo kandi ibyo bigo nta bushobozi biba bifite ,bihemba ari uko Rssb yabyishyuye,mu gihe usanga ahandi mu tundi turere abakozi hafi ya Bose bahembw kuri budget ya leta,nk,ubu kuri hospital ya Gihundwe nano bamaze amezi abiri batazi uko salaire isa(badahembwa) Nyamara ikibabaje abahembwa na minicofin bo bahemberwa igihe,tekereza gukorana n ,umuntu agahembwa kabiri wowe utarahembwa na rimwe,kandi mukora akazi kamwe,aka karengane reta nigace ijye ihembera abakozi bakora hamwe igihe kimwe

Karinda yanditse ku itariki ya: 17-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka